Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: COMESA Iri Kwiga Uko Ibiciro Mu Guhamagarana Byahuzwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kigali: COMESA Iri Kwiga Uko Ibiciro Mu Guhamagarana Byahuzwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2024 12:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mujyi wa Kigali hari kubera inama y’iminsi itatu y’ibihugu binyamuryango bya COMESA kugira ngo abayitabiriye bigire hamwe uko hahuzwa ibiciro byo guhamagarana kw’ababituye.

Ni ikintu abayobozi bayitabiriye bavuga ko nicyemezwa n’ibihugu binyamuryango, kizafasha abaturage ba COMESA guhamagarana badahenzwe kandi birusheho kuzamura ubucuruzi.

Umwe mu bayobozi bahagarariye COMESA avuga ko abitabiriye iyo nama y’iminsi itatu ari abantu bo muri za Minisiteri z’ikoranabuhanga cyangwa ubucuruzi.

Uwo ni Leonard Chitundu uvuga ko ubusanzwe iyo itumanaho rihenze, bigira ingaruka ku buhahirane.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “ Icyuho cyari gihari ni uko byari bihenze. Niyo mpamvu dushaka ko igiciro kigabanuka, ntibikomeze guhera abantu bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi.”

Leonard Chitundu

Ngo byari bihenze kuko guhamagara umuntu uri mu bihugu bya COMESA kandi nawe uri uwo muri icyo gihugu byatwaraga byibura idolari rimwe($) rimwe  ku muntu no kuri buri munota amaze ahamagara.

Golden Karema wari uhagarariye Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo akaba n’umushyitsi mukuru muri iyi nama avuga ko iriya nama iri bumare iminsi itatu ikazigira hamwe ibikubiye mu masezerano azagenga iryo hamagarana rihendutse.

Avuga ko nyuma yo kwemeza ibiyakubiyemo, inyandiko izemeranywaho na buri gihugu hanyuma kiyisinyeho bityo amasazerano atangire gukurikizwa.

Karema avuga ko hatazarebwa ku byo guhamagarana gusa ahubwo hazanarebwa uko kohererezanya ubutumwa bugufi( SMS) ndetse na murandasi byakorwa bidahenze abaturage.

- Advertisement -

Ati: “ Ibi bizatuma buri gihugu kinyamuryango cyumva ko kiri mu rugo, abantu bakore bumva badahenzwe.”

Karema Golden wo muri MYICT

Intego ni uko umuntu atazajya ahendwa n’uko agiye mu kindi gihugu cyangwa ahamagaye inshuti ye ikibamo cyangwa umucuruzi bafitanye imikoranire.

Ku byerekeye icyo u Rwanda ruzabyungukiramo, Golden Karema avuga ko abacuruzi bazakorana neza na bagenzi babo bacuruzanya muri COMESA nk’uko bimeze mu bo bacuruzanya nabo mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Atanga urugero rw’akamaro nk’ako byagiriye u Rwanda, Karema avuga ko ubwo ibiciro byashyirwaga ku rwego rumwe muri EAC, byatumye umubare w’abahamagarana muri aka karere wikuba inshuro icyenda.

Yungamo ko iyo mikorere yatumye ibigo bicuruza izo serivisi( telecommunication operators) byungukira muri iyo nyoroshyo kandi n’abaturage biba uko.

Mu buryo nk’ubwo rero, ngo n’u Rwanda ruzungukira muri iki gikorwa mu muryango w’ubucuruzi wa COMESA.

COMESA( Common Market for Eastern and Southern Africa) yashinzwe taliki 08, Ukuboza, 1994.

U Rwanda rwayigiyemo mu mwaka wa 2004, ikaba igizwe n’ibihugu 20.

Ibihugu bya COMESA biri ku buso bwa kilometero kare 12,873,957, bigaturwa n’abaturage 406,102,471.

COMESA ihuriwemo n’ibihugu 20
TAGGED:AmategekoCOMESAfeaturedInamaItumanahoKaremaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi W’Ihuriro Ry’Abafatanyabikorwa Ba Kirehe Arafunzwe
Next Article Amavubi Azahurira N’Intamba Ku Rugamba Z’Uburundi Mu Mukino Uzabera Muri Madagascar
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?