Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Noheli ntishamaje, gutaha ni kare, nta kwishimisha…Ibitekerezo by’abaturage kuri Noheli
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Noheli ntishamaje, gutaha ni kare, nta kwishimisha…Ibitekerezo by’abaturage kuri Noheli

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 December 2020 8:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage bavuga ko n’ubwo hari bube Noheli ariko uyu mwaka watumye ntawishimisha nk’uko byari bisanzwe bityo ko na Noheli idashamaje.

Abatuvugishije barimo abacuruzi mu nzego zitandukanye kandi abenshi bavuga ko n’ubwo ukurikije kalindari ubona ko kuri uyu wa25, Ukuboza , 2020 ari Noheli ariko ko idashamaje nk’uko byahoze.

Murungi Diane acururiza ku Kakiru.

Avuga ko ubundi ikintu cyarangaga Noheli cyari ukwishimisha, abantu bagasabana, bagasangira.

Kuri we kuba COVID-19 yaratumye hajyaho ingamba zo kutegerana cyane ngo abantu basangire bishimane, byatumye  batibuka ko habaho n’iminsi mikuru.

Yagize ati: “ Ubusanzwe nimugoroba nibwo abantu bahuraga bakishimana ariko COVID-19 yatumwe nta muntu umenya ko umunsi runaka ufite umwihariko.”

Avuga ko umunsi Abanyarwanda agaciro muri iki gihe ari uwo Inama y’Abaminisitiri yateraniyeho kuko aribwo baba bategereje kumva ‘niba ibyemezo byafashwe hari ibyo byoroheje mu byemezo biheruka.

Jeanne Dusabirema avuga ko iyo urebye uko amikoro y’abantu ahagaze muri iki gihe, ubona ko nta kintu baheraho bishimisha muri ibi bihe.

Dusabirema avuga ko mu myaka yabanjirije 2020 ababyeyi baguriraga abana ibikinisho, bagacana amatara ya Noheli, abantu bakarara bategereje ko umwana Yezu avuka ariko ko muri uyu mwaka abantu bategetswe kuba bari mu ngo zabo hakiri kare bityo bakanasinzira kare.

Gashayija wo murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare we avuga ko iyo arebye uko uyu mwaka urangiye asanga nta kizere cy’uko umwaka utaha uzaba mwiza  kurusha 2020.

Yemeza ko urebye usanga ingaruka z’icyorezo COVID-19 zizakomeza kugeza  byibura muri Gicurasi, 2021.

Yongeraho ko kubera ko guhera muri Mata buri mwaka Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bivuze ko n’ubundi rwagati muri 2021 ibintu bizaba bitameze neza mu Banyarwanda muri rusange.

Perezida Kagame aherutse kubwira Abanyarwanda ko batagombye gufata ibyemezo Leta iherutse gufata bibabuza kwishimisha mu bihe bya Noheli  nko kubahima cyangwa kubagirira nabi ahubwo ko COVID-19 ari yo yaje ikaba intambamyi ku bwisanzure bwabo.

Yongeyeho ko Leta idashobora kwemera ko umuhati yashyizeho wo kurinda abaturage bayo kwandura cyane COVID-19 waba impfabusa.

TAGGED:AbanyarwandaCOVID-19featuredKagameNoheliNyagatare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bruce Melodie agiye gusohora IKINYAFU
Next Article Ubwinshi bw’abajya mu Ntara bwatumye Stade ya Nyamirambo igirwa gare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?