Noheli ntishamaje, gutaha ni kare, nta kwishimisha…Ibitekerezo by’abaturage kuri Noheli

Abaturage bavuga ko n’ubwo hari bube Noheli ariko uyu mwaka watumye ntawishimisha nk’uko byari bisanzwe bityo ko na Noheli idashamaje.

Abatuvugishije barimo abacuruzi mu nzego zitandukanye kandi abenshi bavuga ko n’ubwo ukurikije kalindari ubona ko kuri uyu wa25, Ukuboza , 2020 ari Noheli ariko ko idashamaje nk’uko byahoze.

Murungi Diane acururiza ku Kakiru.

Avuga ko ubundi ikintu cyarangaga Noheli cyari ukwishimisha, abantu bagasabana, bagasangira.

- Advertisement -

Kuri we kuba COVID-19 yaratumye hajyaho ingamba zo kutegerana cyane ngo abantu basangire bishimane, byatumye  batibuka ko habaho n’iminsi mikuru.

Yagize ati: “ Ubusanzwe nimugoroba nibwo abantu bahuraga bakishimana ariko COVID-19 yatumwe nta muntu umenya ko umunsi runaka ufite umwihariko.”

Avuga ko umunsi Abanyarwanda agaciro muri iki gihe ari uwo Inama y’Abaminisitiri yateraniyeho kuko aribwo baba bategereje kumva ‘niba ibyemezo byafashwe hari ibyo byoroheje mu byemezo biheruka.

Jeanne Dusabirema avuga ko iyo urebye uko amikoro y’abantu ahagaze muri iki gihe, ubona ko nta kintu baheraho bishimisha muri ibi bihe.

Dusabirema avuga ko mu myaka yabanjirije 2020 ababyeyi baguriraga abana ibikinisho, bagacana amatara ya Noheli, abantu bakarara bategereje ko umwana Yezu avuka ariko ko muri uyu mwaka abantu bategetswe kuba bari mu ngo zabo hakiri kare bityo bakanasinzira kare.

Gashayija wo murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare we avuga ko iyo arebye uko uyu mwaka urangiye asanga nta kizere cy’uko umwaka utaha uzaba mwiza  kurusha 2020.

Yemeza ko urebye usanga ingaruka z’icyorezo COVID-19 zizakomeza kugeza  byibura muri Gicurasi, 2021.

Yongeraho ko kubera ko guhera muri Mata buri mwaka Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bivuze ko n’ubundi rwagati muri 2021 ibintu bizaba bitameze neza mu Banyarwanda muri rusange.

Perezida Kagame aherutse kubwira Abanyarwanda ko batagombye gufata ibyemezo Leta iherutse gufata bibabuza kwishimisha mu bihe bya Noheli  nko kubahima cyangwa kubagirira nabi ahubwo ko COVID-19 ari yo yaje ikaba intambamyi ku bwisanzure bwabo.

Yongeyeho ko Leta idashobora kwemera ko umuhati yashyizeho wo kurinda abaturage bayo kwandura cyane COVID-19 waba impfabusa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version