Nsabimana Callixte ‘Sankara’ uregwa ibyaha by’iterabwoba yabwiye abacamanza ko ahazaza he hari mu biganza byabo, yingingira urukiko kumuha andi mahirwe maze akagabanyirizwa ibihano.
Nsabimana aheruka gusabirwa gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha aregwa bifitanye isano n’umutwe wa MRCD/FLN yari abereye umuvugizi.
Ni ibyaha ubundi byagombaga gutuma afungwa burundu, ariko yoroherejwe kubera ko yaburanye yemera ibyaha akuriranyweho, akabyicuza kandi akabisabira imbabazi.
Kuri uyu wa Gatatu wari umwanya Urukiko Rukuru – urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – rwageneye abaregwa ngo batange imyanzuro yabo isoza kwiregura.
Nsabimana yavuze ko yavugishije ukuri mu buryo bushoboka bwose, agaragaza uruhare rwe mu byabaye byose n’uruhare rw’abandi bakoranaga, yemera kuryozwa ibyaha byakozwe n’abasirikare ba FLN yari abereye umuvugizi.
Yabwiye inteko y’abacamanza iyobowe na Perezida Antoine Muhima, ati “Nongeye guhagarara imbere yanyu nsaba imbabazi ku bw’ibyaha nakoze.”
Yakomeje ati “Izi mbabazi ndazisaba umuryango nyarwanda muri rusange, abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN ndetse nkanazisaba nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”
Yabwiye Perezida w’urukiko ko abacamanza bazaca inkoni izamba bakamugabanyiriza ibihano, kuko imyaka amaze muri gereza yatumye yongera “gutekereza ku bubi bw’ibyaha nishoyemo.”
Yafashwe n’ikiniga ubwo yatangiraga kuvuga ko ahagaze imbere y’urukiko azi neza ko ari rwo rumufiteho ububasha.
Ati “Ahazaza hanjye mpashyize mu biganza byanyu nk’abacamanza. Kubw’amateka y’iki gihugu cyacu, nemera ko aho kigeze, ishingiro ryacyo ari imbabazi. Iyo bitaba ibyo ntituba tugeze aho tugeze. Amasomo njye nigiyemo ni uko nta muntu utahinduka muri iki gihugu.”
“Hari abantu benshi bakoze ibikorwa bigayitse binagize ibyaha, baza kubabarirwa, barongera bagira uruhare mu kubaka igihugu cyacu. Mu bushishozi bwanyu nanjye ndifuza guhabwa ayo mahirwe, mu gihe gikwiye.”
Nsabimana yavuze ko ibyabaye byabaye, ariko “haracyari ibyiringiro byo gukora ibyiza” cyane ko ntawahindura ahahise, ariko ashobora kugena ahazaza.
Mu mwanya yahawe kandi yashimye ko abacamanza bubahirije uburenganzira bwe bwo kwiregura muri uru rubanza, ari nayo mpamvu adashidikanya ko azahabwa ubutabera.
Ati “Kuva urubanza rwatangira mu mwaka wa 2019 kugeza uno munsi mwagaragaje kutabogama, mukabaza uruhande rw’abashinjacyaha, natwe mukatubaza ibibazo, bikagaragaza ko byanga byakunda twizeye ko muzaduha ubutabera.”
Yahise anashimira abayobozi ba gereza kuko mu gihe amaze afunzwe uburenganzira bwe bwubahirijwe.
Ati “Nta kintu na gito nigeze mpungabanywaho.”
Muri uru rubanza kandi humviswe Nsengimana Herman wabaye umuvugizi wa FLN ubwo Nsabimana yari amaze gufatwa. Ubushinjacyaha we buheruka kumusabira igifungo cy’imyaka 20.
Yemeye icyaha cyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ariko ahakana icyaha cyo kuba mutwe w’iterabwoba witwa MRCD/FLN, bityo asaba ko urukiko rwazakimugiraho umwere.
Nsengimana yanavuze ko mu gihe abaturage bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN baregeye indishyi, we yumva ntacyo yabazwa kuko atarumva umuntu wishyuye ibintu atariye cyangwa atasahuye, kuko we nta gitero yagizemo uruhare.
Nawe yarize ubwo yageragezaga gusaba imbabazi kubera ibyaha yagiyemo nk’umunyarwanda.
Ati “Nkaba rero njyewe nasozaga nsaba imbabazi abanyarwanda bose muri rusange banyumva muri ibi bintu, byambayeho njyewe ntarigeze mbitegura.”
Yahise arira, umucamanza Antoine Muhima amusaba kubanza gusoma ku mazi.
Numa y’akanya gato yongeye kuvuga, asoza asaba abacamanza ko umunsi bazaba biherereye bazamugirira imbabazi, bakamugabanyiriza ibihano.
Urubanza rwasubitswe hamaze kumvwa abo babiri. Ruzakomeza kuri uyu wa Kane no ku wa Gatanu humvwa imyanzuro y’abaregwa muri uru rubanza uko ari 21.
Paul Rusesabagina uri mu baregwa aheruka kuvuga ko atazongera kwitaba urukiko, ku buryo urubanza rurinze rupfundikirwa atarongera kwitaba. We yasabiwe gufungwa burundu.