Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Madamu Monique Nsanzabaganwa yaganiriye n’abandi bagore bakorana mu nzego zitandukanye zuriya muryango abifuriza umunsi mwiza wabahariwe.
Mu kiganiro bakoranye mu buryo bw’ikoranabuhanga, Dr Nsanzabaganwa yabasabye gukora cyane bakazamura abakobwa ariko nabo bagaharanira gukomeza kugira ijambo mu muryango w’abantu.
Yabibukije ko mu guharanira ko umugore [n’umukobwa]agira ijambo bisaba ko umugabo nawe abigiramo uruhare, bamwe ntibumve ko kuzamuka kwabo bivuze kumuka kw’abandi.
Muri 2015 nibwo Dr Monique Nsanzabaganwa nibwo yatangiye kuyobora Ihuriro riharanira kuzamura imyigire n’imibereho y’umukobwa yise New Faces New Voices.
Ikicaro cyaryo kiba muri Afurika y’Epfo.
Mu kiganiro yahaye The New Times muri uwo mwaka, Dr Nsanzabaganwa yavuze ko ririya huriro rigamije kongerera abakobwa ubumenyi n’ubushobozi bwo gukoresha mu byerekeye imari, bakagira ifaranga kugira ngo ‘badakomeza’ kubera umutwaro abandi.
N’ubundi nta mugore watera imbere nta mugabo.