Gen James Kabarebe yasabye abajyanama b’Uturere batowe kwigira byinshi bijyanye n’ubuyobozi mu mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, abibutsa ko abaturage babatezeho byinshi bityo batagomba kubatenguha.
Kuri uyu wa Gatandatu Umujyanama mukuru wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare n’umutekano, Gen James Kabarebe, yahaye ikiganiro abajyanama b’Uturere bari mu mahugurwa i Gishari.
Yagarutse ku nsanganyamatsiko yiswe “Urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rw’abajyanama b’Uturere mu kubungabunga ibyagezweho.”
Gen Kabarebe yavuze ko mu rugamba rwo kubohora igihugu, intwaro nyamukuru yatumye RPA irutsinda ari ubuyobozi.
Yavuze ko ubwo Paul Kagame yageraga ku rugamba yasanze rwananiranye, ku buryo byasabaga umuyobozi udasanzwe, ufite icyerekezo no guhanahana amakuru nk’ibye.
Yavuze ko aba bayobozi bakwiye kuvanamo amasomo menshi mu bijyanye n’imiyoborere.
Ati “Nta handi dukwiye kwigira kuyobora, nta kaminuza yindi iruta iy’amateka yacu ajyanye n’urugamba rwo kubohora igihugu, aho umuyobozi umwe afata icyemezo cyatumye igihugu kibohorwa.”
“Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hari akajagari kenshi, ubona nta cyizere cy’uko u Rwanda rwakongera kubaho. Ibi byasabaga ubuyobozi bwiza bwubatswe neza, bushingiye ku cyemezo cy’umuyobozi mwiza uharanira inyungu z’igihugu cye n’abaturage bacyo.”
Ibyo byose ngo “byagezweho kubera umuyobozi ureba kure.”
Gen Kabarebe yabwiye abo bayobozi ko icyo Perezida Kagame yakoraga kuri buri ntambwe yaterwaga ku rugamba ari ukubaka ubuyobozi, ashingiye ku bushobozi bwa buri wese.
Yakomeje ati “Urwo rugendo rwo kubaka ubuyobozi ahereye icyo gihe, ni byo namwe byabagize abayobozi uyu munsi. Ibyiciro byose mukorana nabyo, muyoborana nabyo, mugomba kubyubakamo ubuyobozi n’ubushobozi. Iyo wubatse ubuyobozi mu bo uyobora, akazi karakorohera.”
Yavuze ko umuyobozi mwiza ari wa wundi ukorera ibintu byinshi icyarimwe, ufata icyemezo gituma ibintu biva ku rwego abisanzeho bikagera ku rundi rwego rwisumbuye.
Yakomeje ati “Niba ari akarere uyoboye, ugomba guharanira ko kava ku rwego ugasanzeho.”
“Umuyobozi agomba kuba ari wa wundi usobanura intego kugeza ku rwego abasha kubyumvisha n’abadashaka kubyumva, ahanini akoresheje kubagaragariza inyungu n’umusaruro uzavamo.”
Yabwiye abo bayobozi ko urugendo rukiri rurerure, ndetse ko abaturage babitezeho impinduka.
Ati “Abaturage b’u Rwanda barasobanutse! Bazi icyo bashaka, bumva icyerecyezo cya Nyakubahwa Perezida Kagame, mbese ntacyo wababeshya. Babitezeho byinshi rero, muhere ku bimaze kugerwaho, dukomeze iterambere.”
Mu matora aheruka, hatowe abajyanama 17 muri buri Karere, ari nabo baje kwitoramo komite nyobozi z’uturere 27 dufite ubuzima gatozi.
Abajyanama batowe bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi cya Gishari mu Karere ka Rwamagana kuva ku wa 22-29 Ugushyingo.
Inama njyanama nirwo rwego rukuru ruyobora Akarere, rukanakurikirana uko komite nyobozi zishyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe.