Mu madosiye menshi azakurikiranirwa hafi ku isi mu minsi iri imbere, imwe mu yandi akomeye ni ibiganiro bigiye guhuza Amerika n’Ubushinwa, bizibanda ku ugushaka uko ibi bihangange byabana mu bwubahane.
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken ari i Beijing mu ruzinduko rw’iminsi itandatu, aho azaganira na mugenzi we witwa Qin Gang, bakazibanda k’uburyo ibi bihugu byakorana mu nyungu bihuriyeho aho guhora birebana ay’ingwe.
Icyakora iyo urebye uko ibintu bihagaze muri iki gihe, ukabihuza n’inama zabanjirije iyi ndetse n’ibyazivuyemo, uramutse uvuze ko nta kintu kinini kizayivamo, ntiwaba ugiye kure y’ukuri.
Blinken n’itsinda ayoboye barabanza kuganira n’abagize Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, ibiganiro biri bwibande ku ngingo zirebana n’ubucuruzi, intambara ya Ukraine, ikibazo cya Taiwan n’ibindi.
Antony Blinken abaye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wa mbere usuye Ubushinwa mu myaka itanu ishize.
Uru ruzinduko rubaye nta gihe kinini gishize hari igipirizo( balloon) cy’Ubushinwa kirashwe n’indege z’intambara z’Amerika zigikekaho gufata amashusho yo gukoresha mu rwego rw’ubutasi.
Nyuma yo kuganira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa witwa Qin Gang( barahura kuri iki Cyumweru taliki 18, Kamena, 2023), kuri uyu wa Mbere taliki 19, Kamena, 2023 Blinken azahura na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping.
Iby’uru rugendo rwa Blinken mu Bushinwa byari byaremeranyijweho na Perezida Biden na Xijinping ubwo bahuriraga i Bali muri Indonesia.
Byaje gukomwa mu nkokora n’ikibazo cy’igipirizo twavuze haruguru.
Abasuzumira hafi uko umubano hagati ya Beijing na Washangton uhagaze, bavuga ko nta kintu kinini kandi kizima abantu bakwitega ko kizava muri ibi biganiro.
Mbere y’uko Blinken yurira indege, yabanje kubwira abanyamakuru ko intego y’Amerika ari uko hakwirindwa intambara hagati yayo n’Ubushinwa itewe n’uko hari ibyo uruhande rumwe cyangwa urundi rutashoboye gusesengura neza.
Amerika ivuga ko ari ngombwa ko habaho umurongo urambuye kandi usobanutse w’ibiganiro hagati y’impande zombi kugira ngo hatabaho imibare mibi yatuma amazi arenga inkombe.
Biden nawe kandi ateganya kuzahura na Xi mu minsi iri imbere, bakaganira uko ibyo impande zombi zitumvikanaho bitaba imbarutso yo gushyira isi mu kaga.
Birashoboka ko ibiganiro hagati ya Biden na Xi bizaba muri Nzeri, 2023 mu Nama izahuza ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi, izabera i New Delhi mu Buhinde.
Mu mezi ashize, hari ingendo z’abayobozi mu nzego nkuru z’ibihugu byombi zabaye.
Umuyobozi w’ikigo cya Amerika cy’ubutasi bwo hanze( CIA) witwa William Burns yasuye Ubushinwa n’aho Minisitiri w’ubucuruzi bw’Ubushinwa nawe asura Amerika.
Hari muri Gicurasi, 2023.
Buri gihe uko habagaho ibiganiro nk’ibi, nta kintu kinini kandi kizima cyavagamo bitewe n’uko nta ruhande rushaka kuva ku izima.
Abashinwa bakuriye Abanyamerika inzira ku murima, bababwira ko nta gihe na kimwe bazemera ko Taiwan ari igihugu kigenga.
Abanyamerika bo basaba Ubushinwa kugenda gake mu bintu kubera ko ngo hari aho bushobora kurenga umurongo bikaba bibi.
Ibi ariko ntibikozwa ab’i Beijing kuko bo bavuga ko ibyo bakora biri mu bushobozi n’uburenganzira bwabo.
Gushinjanya ko buri ruhande rutata urundi biri mu bituma umwaka mubi ukomeza kuzamuka.
Mu gihe ibintu ari uko bimeze mu byerekeye ubucuruzi n’umubano muri rusange, ku rundi ruhande, Amerika ikomeje kwiyegereza inshuti zayo ngo bakomeze kubaka imbaraga za gisirikare hagamije gukoma imbere iz’Ubushinwa.
Nta gihe kinini gishize, Amerika, Ubuyapani na Philippines basinye amasezerano mu bya gisirikare, agamije gukaza imbaraga za gisirikare ibi bihugu bihuriyeho.
Hagati aho kandi Amerika iherutse gusinyana n’Ubwongereza na Australia amasezerano yo kubaka amato y’intambara agenda munsi y’amazi afite ubushobozi bwo kurasa ibisasu bya missiles.
Intego y’ibi bihugu ni ukwereka Ubushinwa ko ibyo bushaka gukorera mu Nyanja ya Pacifique birimo n’umugambi wo kuhigarurira, ntacyo bizabugezaho.
Ubushinwa kandi bufite intego yo gufungura Ambasade zigera kuri eshanu mu bihugu biri mu birwa byo mu Nyanja ya Pacifique.
Mu magambo make, ibintu birakomeye hagati y’Amerika n’Ubushinwa!
Impamvu yabyo ni ukurushanwa ngo hatagira ugaragara nk’udashoboye mu ruhando mpuzamahanga.
Mu rwego rwo kwirinda ko hari amakosa yakorwa akavamo intambara yeruye, ni ngombwa ko habaho ibiganiro byinshi kandi bikorewe ku rwego rwo hejuru.
Nibyo bizatuma hirindwa ikosa ryatuma amazi arenga inkombe, ibintu ( bisanzwe bitameze neza ku isi) bikadogera.