Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nta Kizadukoma Imbere Mu Guharanira Ko Cabo Delgado Iguma Gutekana- Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Nta Kizadukoma Imbere Mu Guharanira Ko Cabo Delgado Iguma Gutekana- Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 September 2021 2:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Mozambique ubwo bizihizaga intsinzi yo kwigenga, Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru muri uriya muhango yavuze ko nta kintu kizakoma imbere umuhati w’Abanyarwanda n’Abanya Mozambique mu guharanira ko Cabo Delgado ikomeza gutekana.

Uyu mutekano wagezweho nyuma y’igihe kitarenze amezi abiri ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’ingabo za Mozambique bafatanyije guhashya abarwanyi bari bamaze imyaka itatu barajujubije abaturage ba Cabo Delgado.

Iyi Ntara ikungahaye kuri Gazi, iherereye mu Majyaruguru y’i Burengerazuba bwa Mozambique.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabwiye Abanya Mozambique ko u Rwanda rufite ubushake bw’uko  Afurika iba nziza kurushaho, ntibigirire akamaro Mozambique gusa, ahubwo bikagera no ku bandi batuye Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda muri rusange nawe ubwe by’umwihariko yishimiye gutumirwa mu muhango wo ubwigenge bwa Mozambique.

Yashimye uwo yise  ‘inshuti yanjye akaba n’umuvandimwe wanjye’, Perezida Filipe Nyusi wamutumiye ngo yifatanye n’abanya Mozambique.

Yashimye uwo yise ‘inshuti yanjye akaba n’umuvandimwe wanjye’, Perezida Filipe Nyusi

Yagejeje ku banya Mozambique intashyo z’Abanyarwanda bifurije bagenzi babo kugira umunsi mwiza w’ingabo za Mozambique.

Yabwiye abari bamuteze amatwi  ko ubufatanye n’ubudatsimburwa bw’Abanyafruka bugomba gukomeza kubaranga.

Kagame yavuze ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambique mu guhashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado ari kimwe mu byerekana ubufatanye bw’abatuye Afurika.

Ati: “ Abatuye Cabo Delgado n’ahandi muri Mozambique bakeneye umutekano, bakabaho batekanye bakora akazi kabi nta kibabuza gusinzira, bagakora bakiteza imbere.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Mozambique bwatumye ingabo z’ibihugu byombi zifatanya mu guhashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado.

Kagame yavuze ko ubu bufatanye bwatanze umusaruro kuko n’ikimenyimenyi ingabo z’ibihugu byombi zirukanye biriya byihebe, ubu Cabo Delgado ikaba ifite amahoro.

Yunzemo ko kuba abaturage baratangiye kugaruka mu ngo zabo, ari ikimenyetso cy’uko ibintu biri gusubira mu buryo bityo bakaba bagomba gukora bagateza imbere Intara yabo.

Perezida Kagame aha mugenzi we wa Mozambique icyubahiro cya gisirikare

Yashimye abasirikare n’abapolisi ba Mozambique kubera ko bemeye gukorana na bagenzi babo baturutse mu Rwanda, bagakorana mu rwego rwo kongera gutuma Cabo Delgado itekana.

TAGGED:AbapolisiAbasirikareCabo DelgadofeaturedIngaboKagameMozambiqueRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Abajura Biba Inka Bakazihisha Mu Nzu Mbere Yo Kuzibaga
Next Article U Rwanda Rwageze kuri 21% Mu Gukingira COVID-19 Abaturage Bateganyijwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?