Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Mozambique ubwo bizihizaga intsinzi yo kwigenga, Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru muri uriya muhango yavuze ko nta kintu kizakoma imbere umuhati w’Abanyarwanda n’Abanya Mozambique mu guharanira ko Cabo Delgado ikomeza gutekana.
Uyu mutekano wagezweho nyuma y’igihe kitarenze amezi abiri ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’ingabo za Mozambique bafatanyije guhashya abarwanyi bari bamaze imyaka itatu barajujubije abaturage ba Cabo Delgado.
Iyi Ntara ikungahaye kuri Gazi, iherereye mu Majyaruguru y’i Burengerazuba bwa Mozambique.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabwiye Abanya Mozambique ko u Rwanda rufite ubushake bw’uko Afurika iba nziza kurushaho, ntibigirire akamaro Mozambique gusa, ahubwo bikagera no ku bandi batuye Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda muri rusange nawe ubwe by’umwihariko yishimiye gutumirwa mu muhango wo ubwigenge bwa Mozambique.
Yashimye uwo yise ‘inshuti yanjye akaba n’umuvandimwe wanjye’, Perezida Filipe Nyusi wamutumiye ngo yifatanye n’abanya Mozambique.
Yagejeje ku banya Mozambique intashyo z’Abanyarwanda bifurije bagenzi babo kugira umunsi mwiza w’ingabo za Mozambique.
Yabwiye abari bamuteze amatwi ko ubufatanye n’ubudatsimburwa bw’Abanyafruka bugomba gukomeza kubaranga.
Kagame yavuze ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambique mu guhashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado ari kimwe mu byerekana ubufatanye bw’abatuye Afurika.
Ati: “ Abatuye Cabo Delgado n’ahandi muri Mozambique bakeneye umutekano, bakabaho batekanye bakora akazi kabi nta kibabuza gusinzira, bagakora bakiteza imbere.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Mozambique bwatumye ingabo z’ibihugu byombi zifatanya mu guhashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado.
Kagame yavuze ko ubu bufatanye bwatanze umusaruro kuko n’ikimenyimenyi ingabo z’ibihugu byombi zirukanye biriya byihebe, ubu Cabo Delgado ikaba ifite amahoro.
Yunzemo ko kuba abaturage baratangiye kugaruka mu ngo zabo, ari ikimenyetso cy’uko ibintu biri gusubira mu buryo bityo bakaba bagomba gukora bagateza imbere Intara yabo.
Yashimye abasirikare n’abapolisi ba Mozambique kubera ko bemeye gukorana na bagenzi babo baturutse mu Rwanda, bagakorana mu rwego rwo kongera gutuma Cabo Delgado itekana.