Akoresheje Twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta avuga ko ibimaze iminsi bivugwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse n’itangazamakuru mpuzamahanga ko u Rwanda rwasinyanye na DRC amasezerano yo guhagarika intambara atari byo.
Avuga ko ibikubiye mu masezerano Perezida Kagame yasinyanye na mugenzi we Tshisekedi i Luanda ari imirongo migari yerekana uko impande bireba zashyira mu bikorwa ibiyakubiyemo kugira ngo ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC gicyemuke mu buryo burambye.
Yanditse ati: “ Amasezerano yasinyiwe imbere y’umuhuza ari we Angola yerakane mu buryo busobanutse intego n’ibikoorwa bigomba gukorwa n’inzego ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibibazo bibonerwe umuti.”
L’issue de la rencontre tripartite de #Luanda est une feuille de route avec objectifs clairs et activités à mettre en œuvre par différents partenaires. Ni accord ni cessez-le-feu n’ont été signés. La désinformation/le populisme sabotent l’objectif de paix en #RDC/dans la région.
— Vincent Biruta (@Vbiruta) July 8, 2022
Yashimangiye ko ‘nta masezerano cyangwa ibyo guhagarika intambara byigeze bisinywa.
Amakuru yakurikiye isinywa ry’amasezerano y’i Luanda yagarurukaga ku itangazo ryasohotse rivuga ko hagomba guhagarikwa imirwano ndetse n’abarwanyi ba M23 bakava mu birindiro by’aho bafashe.
Icyakora umuvugizi w’uyu mutwe Major Willy Ngoma yatangaje ko bataza mu birindiro byabo kuko ngo n’ubundi ikibazo cyatumye baharwanira kitacyemutse.
Icyo ngo ni ikibazo cy’uko abaturage bavuga Ikinyarwanda bo muri kiriya gice bahora bahohoterwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Hagati aho amakuru Taarifa ifite avuga ko abarwanyi ba M23 bakomeje intambara kuko bari gusatira ahitwa Rumangabo, ahari bimwe mu bigo bya gisirikare bikomeye bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.