Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nta Murwayi Wa Marburg Ukiri Mu Rwanda-Minisanté
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Nta Murwayi Wa Marburg Ukiri Mu Rwanda-Minisanté

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 November 2024 8:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w'ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana
SHARE

Nk’uko isanzwe ibigenza mu kumenyesha abantu uko Marburg ihagaze, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu Rwanda nta muntu ukiyirwaye. Isaba Abanyarwanda kutirara ngo batezuke ku ngamba zo kwirinda iyi ndwara kuko Marburg itararangira mu gihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO, niryo ritangariza amahanga ko ya ndwara bari barumvise mu gihugu rukana, yahacitse, ko gisigaye ari nyabagendwa.

Kugira ngo byemezwe ko icyorezo cyacitse mu gihugu bibarwa guhera igihe umurwayi wa nyuma yaviriye mu bitaro kugeza hashize iminsi 42.

Ibi ni ibyo Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aherutse kubwira itangazamakuru.

Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ryasohowe kuri uyu wa Gatanu rivuga ko hagati y’italiki ya 01 n’italiki 08, Ugushyingo, 2024 hirya no hino mu Rwanda hafashwe ibipimo 1390 kuri Marburg abaganga basanga nta muntu wayanduye uri mu bapimwe.

Ntibivuze ko nta wundi ushobora kwandura kuko-nk’uko Minisiteri y’ubuzima ibyemeza-virusi itera iriya ndwara izerera hirya no hino mu Rwanda.

Gusa abashinzwe urwego rw’ubuzima bari gukora uko bashoboye ngo bakurikiranire hafi abantu bafite aho bahuriye n’abanduye iriya ndwara kugira ngo babarinde kwanduza abandi.

Dr. Sabin Nsanzimana uyobora Minisiteri y’ubuzima aherutse kubwira itangazamakuru ko mu gukumira ko abantu banduzanya, urwego ayoboye rukorana n’izindi nzego mu gukingira no kuvura abantu bose banduye Marburg cyangwa bahuye n’abayanduye, ibyo bita ‘ring vaccination’ mu Cyongereza.

Abasura u Rwanda n’abarusohokamo nabo bapimirwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali hagamijwe ko hatagira usohokana cyangwa uwinjirana iyo virusi mu Rwanda.

Mu gihe hari icyizere ko iyi ndwara iri hafi gucika mu Rwanda, Minisiteri y’ubuzima igira abayikize inama yo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina batambaye agakingirizo kuko mu masohoro haba hakirimo ibisigisigi bya virusi ya Marburg.

Isigara kandi mu mashereka, mu maso, mu macandwe,  mu nkari n’ahandi, abaganga bakemeza ko ishira  burundu muri ibyo bice nyuma y’umwaka ni ukuvuga iminsi 365.

Nsanzimana ati: “Gukira biba igihe mu maraso yawe nta virusi ikirimo kandi tubapima kabiri. Hagati y’igipimo cya mbere y’icya kabiri hakanyuramo amasaha 72. Niyo mpamvu abakize tubabwira ko batagomba gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kugeza igihe bya bipimo bya nyuma bigaragaye ko yashizemo burundu”.

Abahoze barwaye Marburg bari gukurikiranwa mu gihe kiri hagati y’ukwezi n’amezi atatu, hakaba n’abashobora kuyarenza akagera ku mwaka kuko buri muntu aba afite amakuru yihariye y’uburyo umubiri we uteye n’uburyo uhangana n’indwara.

Umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Marburg yabonetse mu Rwanda taliki ya 27, Nzeri, 2024.

Itangazo Minisiteri y’ubuzima yaraye isohoye  rivuga ko kugeza ubu abantu 15 ari bo iyi ndwara yahitanye ariko ko nta muntu ukiyirwaye.

Imibare yerekana ko abenshi mu bo Marburg yahitanye ari abagabo kuko abagabo yishe ari abantu 10 mu gihe abagore yishe ari abantu batanu.

Abenshi mu bapfuye bafite hagati y’imyaka 30 na 39( abo ni batanu) mu gihe abandi yishe benshi ari abafite hagati y’imyaka 20 n’imyaka 29( abo ni abantu bane).

Abantu 10 bapfuye bazize iyi ndwara batakaje ubuzima hagati y’italiki 27, Nzeri n’italiki 03, Ukwakira, 2024; hari mu Cyumweru cya mbere iyi ndwara ikigera mu Rwanda.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko Marburg yageze mu Banyarwanda ivuye mu gacurama karya imbuto kari gasanzwe kaba muri kimwe mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu bice bituriye Umujyi wa Kigali.

Imbonerahamwe yerekana uko u Rwanda rwarwanyije Marburg kuva yarugaragaramo.
TAGGED:AbanyarwandafeaturedIndwaraMarburgNsanzimanaSabinVirusi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutoza W’Amavubi Ashobora Kongererwa Amasezerano Y’Akazi
Next Article Uburundi Bwizeza u Rwanda Kutazahohotera Abagerageje Coup d’Etat
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?