Umuhanzi Davis D yashimiye abantu bose bamufashije ubwo yari afunzwe, ashinjwa ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana. We n’abo bareganwa baheruka kurekurwa by’agateganyo, mu gihe bategereje kuburana mu mizi.
Mu kwezi gushize nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umuhanzi Kevin Kade n’umufotozi Habimana Thierry baregwa gusambanya umwana w’umukobwa, mu gihe Davis D akekwaho ubufatanyacyaha.
Gusa ku wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 202, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko barekurwa by’agateganyo, nyuma yo gusanga nta bimenyetso bikomeye byabonetse byatuma bikekwa ko bakoze kiriya cyaha, cyangwa izindi mpamvu zababuza gukurikiranwa badafunzwe.
Davis D yahise asohora indirimbo yise Itara, yatunganyijwe na Producer Element muri Country Record.
Muri iyo ndirimo imara iminota 5:08’’, uyu muhanzi atangira avuga ko akeneye kubaho ubuzima bwe, agakomeza ati “Iki gikombe ukindenze”, imvugo yakoreshejwe na Yezu ubwo imigambi yo kumubamba ku musaraba yari igiye kugerwaho.
Muri iyo ndirimo avuga ko inkuru zimucira imanza zamugize ruharwa nta mpaka, nyamara ngo atakora ibintu nka biriya, ku buryo ubu arimo kurwana n’ikinyoma.
Akomeza ati “Ndarahiye niba kimpama mbambwe, niba ndi umwere nere.” Akomeza avuga ko yibaza niba ari mu nzozi cyangwa niba ari impamo.
Ati “Ntabwo nicuza ibyo mbona, nakatiwe nta cyaha nakoze, ku bakunzi banjye pole nta kundi, nta sheni idacika.”
Muri iyo ndirimbo Davis D anavugamo ko atewe isoni zo kuzabwira umwana we ko biriya bintu yafungiwe bitigeze bibaho.
Akomeza ati “Munsengere.”
Asoza iyo ndirimo ashimira abantu batandukanye bamufashije, barimo abahanzi nka Christopher, Mani Martin, Bushali, Naason, Tizzo n’abandi.
Anagaruka ku bo bari bafungwanyewe, ati “Kavin Kade, Thierry, Yes, nta sheni idacika.”