Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nta Wemerewe Kongera Gutega Igare Cyangwa Moto Atarikingiza COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Nta Wemerewe Kongera Gutega Igare Cyangwa Moto Atarikingiza COVID-19

admin
Last updated: 07 January 2022 3:27 pm
admin
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange guhera ku modoka nini kugeza ku magare guhagarika gutwara abantu batarikingiza COVID-19, uzabirengaho akazafatirwa ibihano.

 Amabwiriza yasohotse kuri uyu wa Gatanu avuga ko ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza, bisi zigatwara abantu bicaye gusa bangana na 100% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara.

Amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo imodoka zinjiremo umwuka uhagije. Abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi barasabwa gutwara gusa abagenzi bikingije Covid-19, abatazabyubahiriza bakazafatirwa ibihano.

Amabwiriza akomeza ati “Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid- 19.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

“Abagenzi bagenda kuri moto n’amagare bagomba kuba barikingije Covid-19 ndetse n’ababatwaye kuri moto n’amagare. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.”

Uretse mu buryo bw’ingendo rusange, no mu masoko abantu binjira babanje kubazwa niba barikingije COVID-19.

Guverinoma yakomeje iti “Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose barashishikarizwa kwikingiza byuzuye harimo no guhabwa urukingo rwo gushimangira ku bujuje ibisabwa.”

“Kwikingiza byongerera umubiri ubudahangarwa, bigatuma umuntu adapfa kwandura Covid-19 cyangwa ngo azahazwe na yo kugeza ubwo ajyanwa mu bitaro. Abaturage barashishikarizwa kwipimisha kenshi, ndetse igihe cyose bishoboka, bagakorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga kandi bakarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid- 19.”

Kugeza ubu mu Rwanda abakingiwe urukingo rumwe ni miliyoni 7.7, mu gihe abahawe abyiri ari miliyoni 5.5. Abahawe urukingo rushimangira ni ibihumbi 273.

- Advertisement -

Aya mabwiriza arimo gukazwa mu gihe uko abantu bandura baba benshi, ari nako abaremba barimo bazamuka.

Nko kuri uyu wa Kane abantu bashya bashyizwe mu bitaro bari icyenda, umubare utaherukaga.

Ni nako abapfa bazamutse, kuko kuri uyu wa Kane hapfuye abagore batanu, ku buryo mu minsi irindwi ishize hitabye Imana abantu 18.

 

TAGGED:COVID-19featuredGuverinomaIgareMoto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guverinoma Yemeje ko Amashuri Agiye Gufungura, Yoroshya Akato Ku Binjira Mu Gihugu
Next Article Niger Yemeye Kugumana Abanyarwanda Umunani Mu Minsi 30
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?