Umukuru w’u Rwanda avuga ko Afurika ifite ibicyenewe byose ngo yihaze mu biribwa kandi isagurire n’ibindi bihugu.
Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ikiganiro cyahuje Abakuru b’ibihugu by’Afurika n’abahoze babiyobora bari bateraniye mu nama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi igiye kumara iminsi itanu ibera mu Rwanda.
Perezida Kagame avuga ko Afurika ifite ubutaka, amazi n’ibindi bikenewe kugira ngo yeze yihaze mu biribwa kandi isangurire n’ahandi.
Umukuru w’u Rwanda avuga ko n’ubwo COVID-19 n’ibindi bibazo biri cyangwa byahoze ku isi mu gihe gito gishize byakoze mu nkokora iterambere ry’ubuhinzi, ariko ngo muri rusange Afurika iri kwikura mu bibazo birimo no kutihaza mu biribwa.
Avuga ko umwe mu miti yo kwihaza mu biribwa, ari ugukora k’uburyo umusaruro uva mu buhinzi itangirikira mu murima, mu bigega cyangwa ahandi ahubwo ukagezwa mu ngo z’abahinzi no ku isoko ukiri muzima.
Yatanze urugero ku rugero rw’u Rwanda rwarebye kure hakiri kare rutangira guhunika imyaka kandi ngo mu bihe COVID-19 yacaga ibintu, imyaka yahunitswe muri kiriya gihe yafashije abaturage kuricwa n’inzara kuko gahunda yari Guma mu rugo.
Perezida Kagame avuga ko Politiki z’ubuhinzi zigomba kureba uko abahinzi bazihaza mu biribwa kandi bakabona amafaranga bashyira muri banki. Ni ikintu kigomba gukorwa hakiri kare kigakorwa neza binyuze mu kureba kure.
Kuri we icy’ingenzi ni uko abatuye Afurika bagira uburyo bwo kuzihaza mu biribwa igihe hazaba habaye ikibazo gitunguranye.
Avuga ko ibibazo biri mu isi muri iki gihe nabyo byagize ingaruka mu gukoma mu nkokora iterambere ry’ubuhinzi, ariko ngo ibi ntibikwiye.
Ati: “Ishoramari rikorwa mu guteza imbere ubuhinzi muri iki gihe rigomba kuzafasha mu gucyemura ibibazo bizavuga ejo.”
Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko bitumvikana ukuntu ibibazo bibera muri Ukraine bigira ingaruka ku ifarini Afurika icyenera kandi ifite ubutaka bwera, amazi ahagije n’abahanga mu uguhings.
Yarangije ijambo rye ashimira abitabiriye iriya Nama by’umwihariko Oluseguni Obasanjo ucyuye ikivi mu buyobozi bw’impuguke z’Afurika mu by’ubuhinzi.
Perezida Kagame kandi yashimye na Haile Mariam Desalegn kubera umuhati yagaragaje wo guteza imbere ubuhinzi bw’Afurika.