Ntabwo Kugaruka Ku Igifaransa Mu Rwanda Ari Ikibazo Ku Bwongereza-Amb Lomas

Ibi ni ibyemezwa na Ambasaderi w’u Bwongereza ucyuye igihe mu Rwanda Madamu Jo Lomas mu kiganiro yahaye abanyamakuru, agira ngo ababwire ibyo atashye akoreye igihugu cye mu Rwanda.

Ambasaderi  Jo Lomas yavuze ko mu myaka irenga itatu yari amaze ahagarariye igihugu cye, yakoze byinshi birimo ibikorwa by’iterambere, avuga ko kimwe mu byo yishimira ari uburyo u Bwongereza bwafashije u Rwanda kwitegura CHOGM n’ubwo itaraba kubera COVID-19.

Yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza w’u Bwongereza haba mu iterambere cyangwa mu bindi bifitiye ibihugu byombi akamaro.

Muri byinshi yagarutseho yavuze u Bwongereza bwagizemo uruhare mu iterambere ry’u Rwanda harimo gufasha ubuhinzi, uburezi n’ibindi.

- Advertisement -
Ibice u Bwongereza bwateyemo u Rwanda inkunga

Ntabwo duhanganye n’u Bufaransa mu Rwanda…

Jo Lomas yabajijwe niba kuba u  Bufaransa bugarutse  mu Rwanda nta mpungenge bibateye, yavuze ko nta kibazo Abongereza bafitanye n’Abafaransa mu Rwanda ahubwo ngo ni akarusho ku Rwanda.

Kuri we, kuba u Rwanda ari igihugu kivuga Icyongereza n’Igifaransa ubwabyo ni akarusho kuko bizarufasha kwagura amarembo.

U Bufaransa bwiyemeje kongera kuba umufatanyabikorwa w’u Rwanda

Yatanze urugero rw’uko kuba Louise Mushikiwabo ayobora Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa ari iby’agaciro ku Rwanda kandi n’u Rwanda rukaba rusanzwe ruri muri Commonwealth.

Kuba BBC Itarakomerwa Ntibidushimisha…

 Madamu Jo Lomas yabajiijwe niba kuba BBC itarakomorerwa ngo yongere ikorere mu Rwanda atari ikibazo, yasubije ko ari kimwe mu bintu agiye bidatunganye ariko akemeza ko yasize hari ibiganiro kandi yizeye ko bizakomeza.

Radio BBC yahagaritswe mu Rwanda mu mwaka wa 2015 nyuma ya filimi mbarankuru yatumye havuka umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Leta y’u Rwanda kuva icyo gihe yahise ifata umwanzuro w’uko iriya Radio y’Abongereza itazongera kuvugira ku mirongo ya FM mu Rwanda.

 Dusize umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri kuzamuka…

Indi ngingo yavuzeho ni iy’uko asize u Rwanda n’u Burundi bibanye neza n’ubwo hakiri ibitaranoga.

Madamu Lomas yari ahagarariye u Bwongereza mu Rwanda no mu Burundi.

Yavuze ko u Burundi buri gukora uko bushoboye ngo bujye mu murongo w’iterambere no ukubana neza n’abaturanyi, by’umwihariko u Rwanda, kandi ngo u Bwongereza buzakomeza gukorana n’ubuyobozi bw’ibihugu  byombi kugira ngo umubano w’ibihugu byombi urusheho kunoga.

Jo Lomas avuze ibi mu gihe hatarashira igihe kinini hari abantu bateye u Rwanda baturutse i Burundi nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda.

N’ubwo u Burundi bwabihakanye, ibikoresho byeretswe itangazamakuru byerekana ko hari imirambo y’abantu barashwa bava mu Burundi bateye u Rwanda ndetse hari n’ibikopo birimo ibiribwa byanditseho ko bisanzwe bigenewe ingabo z’u Burundi ndetse ko zabiguze mu Bushinwa.

Madamu Jo Lomas azasimburwa na Bwana Omar Daair.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version