Ntabwo Twaremwe n’Abaturanyi, Nta Nubwo Baturemeye – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko intambwe zatewe mu kubohora igihugu zitakozwe n’abaturanyi, nyamara ngo bakomeje kwivanga mu buzima bw’u Rwanda n’abanyarwanda mu buryo butarangira.

Ni ubutumwa nubwo atatangaje izina ry’abo baturanyi, buhura neza n’umubano umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, igihugu u Rwanda rushinja kwivanga mu miyoborere yarwo no gushaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Yabivugiye mu bukwe bw’umukobwa wa Fred Gisa Rwigema, uri mu ntwari z’u Rwanda kubera uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Nyamara Uganda ntisiba kumubara mu basirikare bayo, ikaniyitirira uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu byinshi bivugwa we agaceceka, kuko atoranya intambara za ngombwa arwana.

Ati “Bavuze byinshi, turagenda tuba abantu baremwe, bagizwe n’abaturanyi, ntabwo ari byo. Ntabwo twigeze turemwa, ntabwo twigeze … ntabwo aribyo, ntabwo abantu barema abandi… Imana niyo irema.”

“Ntabwo twaremwe n’abaturanyi, nta nubwo baturemeye. Intambara igihugu, akaga cyanyuzemo, ntabwo twagakijijwe n’abaturanyi na busa, ndagira ngo n’uri aha abyumve.”

Nyamara ngo abaturanyi bakomeje kuvangira u Rwanda, bigeza ku bibazo bitwara abantu hanze ndetse bigatandukanya imiryango.

Yakomeje ati “Kandi njye nabonye umwanya uhagije wo kubiganira n’abo bireba, abayobozi bireba, gutya imbonankubone. Ibyo mbabwira ubu nibyo mbabwira ubwabo banyumva, uko nababwiye, twaremwe n’Imana ntabwo twaremwe n’abantu.”

“Ibintu rero byivanze mu buzima bwacu, mu miryango yacu nk’abanyarwanda bikaba incyuro, bakaducyurira… ubwo ureba buri muntu wese agira ubuzima bwe.”

Perezida Kagame yavuze ko usanga hari abantu benshi bavuga ko igihe cyo gusanga Imana kiri hafi, nyamara wababwira ngo nibahite bagenda bakavuga bati “reka reka”.

Ati “Ariko njye aho nzagendera, nzagenda nishimye kuko nta mwenda w’Imana nzaba mfite. Usibye noneho uw’Imana ko ari wo ukomeye, nta n’uw’umuntu wundi usanzwe mfite. Ndabivugira ko nyine abandi biha kurema abantu, ntabwo ndi mu baremwe n’abantu.”

Yanavuze ko politiki y’abaturanyi yakomeje kuvangira u Rwanda, bamwe bagashaka kwibwira ko ari ikibazo kiri hagati y’abayobozi babiri ku giti cyabo.

Nyamara ngo iyo urebye uburemere bwabyo, ni igihugu cy’u Rwanda n’abanyarwanda biba bivugwa.

Yakomeje ati “Ntabwo baremwe n’abaturanyi, ntabwo twabeshejweho n’abaturanyi, ntabwo intambara twarwanye abantu bamennyemo amaraso, bagatakaza ubuzima, ntabwo ari undi wabidukoreye. Iyo aza kuba ari undi wabidukoreye akabiduha, nta bantu tuba twaratakaje nyine, tuba turi kumwe hano natwe, baba bari hano uyu munsi.”

“Nibo rero bagenda bagashuka abantu, bagashuka abana, bagashuka abantu bakuru bakabasezeranya ibyo bazabagira ndetse bakarenga bagasezeranya ibyo bazabagira hano mu Rwanda. Ntibishoboka, ntabwo byakunda.”

“Nta wundi utari umunyarwanda wagena icyo u Rwanda rwaba, ntibishoboka. Ni nacyo nshinzwe, ni nacyo mwanshinze, ni nacyo navugiraga ko nta mwenda nzajyanan njyewe kuko ako kazi ndakuzuza kugeza n’uyu munsi.”

Yagarutse ku muhungu wa Rwigema kuri ubu uba mu mahanga, ndetse ngo agarukira mu baturanyi kandi akwiye kuba ari mu gihugu se yaharaniye. Ibyo ngo byatumye atanataha ubukwe bwa mushiki we.

Nyamara ngo akirangiza amashuri yisumbuye mbere yo kujya muri kaminuza, bagiranye ikiganiro kinini cyane.

Ati “Nari naranabasezeranyije ko ntacyo bamburana gishoboka ku muntu, keretse ndamutse ntagifite. Ariko icyo gihe nyine hagira hatya hakaza ibintu bikitambikamo, bikajya mu matiku maremare, amagambo maremare aturutse hanze, hirya no hino.”

“Njye rimwe na rimwe nabyumva nkasubira inyuma nkicecekera nkabyihorera, kuko iyo ntabwo ari intambara nihutira kurwana, izo zifite abandi bazirwana.”

Perezida Kagame yatanze ubutumwa kuri uwo muhungu Eric Gisa Rwigema, ko akwiye gutaha mu Rwanda, akaba hanze ari uko gusa yabihisemo ku zindi mpamvu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version