Perezida Kagame Yasabye Umuhungu Wa Rwigema Gutaha Mu Gihugu Se ‘Yaharaniye’

Perezida Paul Kagame yasabye umuhungu wa Fred Gisa Rwigema gutaha mu Rwanda, ko bidakwiye ko agarukira mu baturanyi cyangwa agashaka ubuhunzi imahanga.

Ni ubutumwa bukomeye yatangiye mu bukwe bw’umukobwa wa Rwigema, Teta Gisa washyingiranwe na Marvin Manzi, umuhungu wa Kamanzi Louis nyiri Flash FM/TV.

Perezida Kagame yavuze ko yarebye mu bantu batashye ubukwe ntabonemo umuhungu wa Rwigema, Eric Gisa Rwigema.

Yavuze ko yifuza kumutumaho nyina Janet Rwigema na mushiki we Teta.

Ati “Mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano, yari akwiye kuba ari mu gihugu, igihugu se n’abandi twese twaharaniye, tukaba twarakibonye. Sindibubitindemo cyane ariko mumumpere ubutumwa.”

“Sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi, yashaka impapuro zo hanze, ariko ndashimira Teta kubera ko abakobwa, ngira ngo abakobwa, abadamu ni intwari baraturuka kenshi, we yagumye hano, anahashakiye n’urugo.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko atifuza ko umuhungu wa Gisa yaba hanze, keretse gusa ari uko yabihisemo kubera impamvu zumvikana.

Yakomeje ati “Ntawe nabuza guhitamo uko ashaka, akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kugenda no kugaruka mu Rwand,a ntazashake ubuhungiro hanze.”

“Nta nubwo akwiriye kuza akaba yajya mu baturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda, ntabwo ari byo ntabwo bikwiriye, ntazaze ngo agarukire mu baturanyi asubire aho yaturutse.”

Perezida Kagame yavuze ko abaturanyi bivanze cyane mu mibereho y’abanyarwanda n’igihugu, guhera kera kugeza uyu munsi.

Ati “Ntabwo numva ko hakwiriye kugira uwo basiga izina ribi, ibara ribi muri twebwe, cyane cyane simbyifuza haba ku muryango wanjye, haba ku muryango wa Gisa. Ntibikwiriye.”

Perezida Kagame yabwiye umukobwa wa Rwigema n’umugabo we ko we na Kamanzi bazabubakira.

Yakomeje ati “Sindi buvuge byinshi byo kubashyigikira ariko tuzashaka icyo twashobora, mu mikoro yacu atari make. Ntabwo ari make ku buryo, ntabwo twashobora kubiterura ngo tubishyire ku meza, ariko tuzavugana, tuzashaka umwanya hanyuma twumvikane icyo abantu bakora kandi tuzagikora.”

Yavuze ko ubu bukwe ari ikimenyetso cy’amahirwe akomeye abanyarwanda bamaze kugira, yo kugira igihugu none bakaba bakomeje kwagura imiryango, nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

Eric Gisa Rwigema

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version