Ntimugasindire Mu Ruhame: Inama Ya CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera agira abakunda inzoga kwirinda rusindira mu ruhame kuko bigize icyaha giteganyirijwe ibihano mu mategeko y’u Rwanda. Ni inama yatanze nyuma y’uko Polisi ifashe umugore uherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga yasinze agakora ibiterasoni.

Uyu mugore yasindiye ku Gisimenti mu Murenge wa Remera ari kumwe na mugenzi bateza rwaserera.

Amashusho amwerekana yagaragaye taliki 26, Gashyantare, 2022 akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu wa Kane taliki 03, Werurwe, 2022 nibwo Polisi yataye muri yombi uriya mugore.

- Advertisement -

Isindwe ry’uriya mugore ryatumye ahanuka ubwo yari agiye kurira moto ngo atahe, mugenzi we bari bari kumwe nawe agerageje kumufasha nawe biranga, ubundi bikubita hasi bananirwa kweguka.

Muri uko kugwa baheze hasi, bakomeza kwikurura ku butaka kandi batambaye ngo bikwize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko n’ubwo kunywa inzoga bitabukjijwe mu mategeko y’u Rwanda, ariko kuyinywa ukayisindira mu ruhame bigize icyaha.

Yasobanuye uko byagendekeye uriya mugore mu magambo akurikira:

Yagize ati: “Uyu mugore aracyekwaho icyaha cyo gusindira mu ruhame no gukora ibiterasoni yakoze ubwo  yari mu kabari mu gisimenti mu Murenge wa Remera ari gusangira inzoga  n’inshuti ye…Bigeze mu masaha ya n’ijoro Umutoni yashatse gutaha agerageje gutega moto ananirwa kuyurira kuko yari yasinze, akomeje guhatiriza yikubita hasi ananirwa kubyuka akajya yikurura hasi, abantu barahurura bamushungera basakuza cyane. Mugenzi we basangiye nawe agerageza kumwegura ariko biranga kuko bose bari basinze cyane.”

Yagiriye inama abantu banywa inzoga,  kunywa mu rugero kandi bakirinda gusinda no gukora ibikorwa by’urukozasoni.

CP Kabera ati:  “Kunywa inzoga ntibibujijwe ariko abantu bagomba kumenya ko niba banyoye inzoga  batemerewe kubangamira ituze rusange. Ikindi kandi gusinda mu ruhame n’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.”

Uwafashwe yashyikirijwe urwego  rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe n’amategeko, n’aho uwo bari  bari kumwe ari gushakishwa ngo nawe akurikiranwe.

Itegeko ku businzi

Ingingo ya 268 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze amezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW) riko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 143 ivuga ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version