Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyabihu: Hari Kuvuka Ikiyaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyabihu: Hari Kuvuka Ikiyaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 June 2023 7:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage bo mu Kagari ka Rega mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu bavuga ko bugarijwe n’ikidendezi kidasiba kwaguka kandi kibasenyera inzu, kikarengera n’imyaka bari bitezeho umusaruro.

Urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, RBA, rwatangaje ko kugeza ubu amazi ya kiriya kidendezi bamwe bita ‘ikiyaga kiri gukura’ amaze gusenyera imiryango irenga 10.

Igitangaje ni uko icyo kidendezi bavuga ko kihamaze imyaka icumi( 10) kandi ngo buri mwaka kirakura.

Iki kidendezi kiri kuvuka mu Murenge wa Bigogwe ahitwa Rega

Abaturage b’aho basaba ubuyobozi kubafasha, bakimurwa kuko iyo barebye basanga kiriya kidendezi kizavamo ikiyaga kinini.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe witwa Robert Muhirwa yabwiye Taarifa ko imwe mu mpamvu bakeka itera kiriya kidendezi ari uko hari umugezi uva muri Gishwati wacishaga amazi hafi aho ariko waje kubura inzira.

Nibyo byatumye amazi atangira gukora ikidendezi ndetse ngo mu mezi abiri ashize, hari umwana wakiguyemo arapfa.

Muhirwa asaba abagituriye kwirinda kukivogera kuko gishobora guhitana abantu.

Umuburo we yawuhaye cyane cyane abashumba bashobora kujya gushoramo amatungo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu witwa Antoinette Mukandayisenga we yaraye abwiye RBA  ko iki ari ikibazo gikomeye kandi batapfa kubonera umuti nk’Akarere ubwako ahubwo ko bari kuganira n’izindi nzego ngo berebe icyakorwa kirambye.

Ati: “ Turabanza tuganire n’abahanga mu bumenyi bw’isi batubwire impamvu z’iki kidendezi hanyuma tuzamenye icyo twakora kirambye dufatanyije n’izindi nzego”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Antoinette Mukandayisenga

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere tukora ku ishyamba rya Gishwati-Mukura.

Iri shyamba rikunze kugwamo imvura ndetse ririmo n’imigezi mito itemba.

TAGGED:AbanaAkarereIkiyagaNyabihuUmugeziUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kayonza: Uwishe Umugore N’Abana Be Yarafashwe Ariko Ntavuga Icyabimuteye
Next Article Igitabo Kivuga Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi Kigiye Gushyirwa ‘No Mu Giheburayo’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?