Abaturage bo mu Kagari ka Rega mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu bavuga ko bugarijwe n’ikidendezi kidasiba kwaguka kandi kibasenyera inzu, kikarengera n’imyaka bari bitezeho umusaruro.
Urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, RBA, rwatangaje ko kugeza ubu amazi ya kiriya kidendezi bamwe bita ‘ikiyaga kiri gukura’ amaze gusenyera imiryango irenga 10.
Igitangaje ni uko icyo kidendezi bavuga ko kihamaze imyaka icumi( 10) kandi ngo buri mwaka kirakura.
Abaturage b’aho basaba ubuyobozi kubafasha, bakimurwa kuko iyo barebye basanga kiriya kidendezi kizavamo ikiyaga kinini.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe witwa Robert Muhirwa yabwiye Taarifa ko imwe mu mpamvu bakeka itera kiriya kidendezi ari uko hari umugezi uva muri Gishwati wacishaga amazi hafi aho ariko waje kubura inzira.
Nibyo byatumye amazi atangira gukora ikidendezi ndetse ngo mu mezi abiri ashize, hari umwana wakiguyemo arapfa.
Muhirwa asaba abagituriye kwirinda kukivogera kuko gishobora guhitana abantu.
Umuburo we yawuhaye cyane cyane abashumba bashobora kujya gushoramo amatungo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu witwa Antoinette Mukandayisenga we yaraye abwiye RBA ko iki ari ikibazo gikomeye kandi batapfa kubonera umuti nk’Akarere ubwako ahubwo ko bari kuganira n’izindi nzego ngo berebe icyakorwa kirambye.
Ati: “ Turabanza tuganire n’abahanga mu bumenyi bw’isi batubwire impamvu z’iki kidendezi hanyuma tuzamenye icyo twakora kirambye dufatanyije n’izindi nzego”.
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere tukora ku ishyamba rya Gishwati-Mukura.
Iri shyamba rikunze kugwamo imvura ndetse ririmo n’imigezi mito itemba.