Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare: Babwiwe Uko Bigenda Iyo Uwahohotewe Adashobora Kwitangira Ikirego
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyagatare: Babwiwe Uko Bigenda Iyo Uwahohotewe Adashobora Kwitangira Ikirego

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 October 2023 10:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage bo mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare babwiwe ko ntawe ukwiye kubura ubutabera kubera ko imimerere ye itamwemerera kwitangira ikirego.

Hari abafite inshingano zo kubatangira ibirego ari bo bagize Urwego rwa MAJ, (Maison d’Accès à la Justice).

Ni uburyo bufasha uwahohotewe gutanga ibirego mbonezamubano urugero nk’ ikirego cy’indishyi; kwemera umwana; indezo n’ibindi.

Kugira ngo indishyi ziboneke ikirego gitangwa mu rukiko ariko mugihe uwahohotewe adashobora kucyitangira umukozi wa MAJ abibafashamo.

Jean Paul Habun Nsabimana uyobora  Isange One Stop Center muri RIB ku rwego rw’igihugu yasobanuriye abaturage ko ari ngombwa ko buri wese ahabwa ubutabera niyo yaba ari umwana, umukecuru, umugore wafashwe ku ngufu cyangwa undi wese.

Yababwiye ko bagomba kumenya amategeko abarengera, ntihagire ubura ubutabera kandi hari abashinzwe kumwunganira

Nsabimana yavuze ko iyo umuntu yakorewe icyaha, aba agomba guhabwa n’indishyi.

Kugira ngo izo ndishyi ziboneke, bisaba ko hari ikirego gitangwa kuri Isange, bigakorwa n’umukozi wa MAJ iyo uwagikorewe adashobora kucyitangira.

Abatuye Kiyombe babwiwe ko iyo umuntu wahohotewe areze, ikirego cye kikakirwa, ahabwa ubufasha bwose harimo n’ubujyanama mu by’ihungabana.

Jean Paul Habun Nsabimana yabwiye abaturage ati: “ Wowe mubyeyi, umwana ashobora kutakubwira uwamusambanyije, ariko akaba yabibwira umujyanama w’impuguke wabyize.”

Abaturage kandi babwiwe ko ubundi bufasha bahererwa muri Isange ari ‘icumbi ry’igihe gito.’

Ni ibyumba barazamo abantu bahohotewe bakeneye gukomeza kwitabwaho, bakahaba kugeza bakize bagasezererwa.

Ihohoterwa ni iki?

Ihohoterwa ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe ku mubiri kandi ku gahato, kikanagaragara ko kizagira ingaruka mu gihe kizaza.

Ibimenyetso by’ihohoterwa bigaragara bitewe n’imiterere y’umuntu kuko buri wese afite uko ateye.

Hari ugaragaza ibimenyetso bigaragara hari n’uwo biba byihishe utahita ubibona ariko abifite.

Habaho ihohoterwa rikorerwa ku mubiri nko  gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rikorerwa ku gitsina ko gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwangiza imyanya ndangagitsina; ihohoterwa nshenguramutima nko guhoza ku nkeke uwo bashakanye, gukoresha ibikangisho n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo urugero nko gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya.

One Stop Center yaje gufasha abo bose kubona ubutabera kandi bakitabwaho mu buryo bukomatanyije.

Kugeza ubu mu Rwanda hari Isange One Stop Center 48.

Zatangiye gukora mu mwaka wa 2009.

TAGGED:IbyahaIhohoterwaIsangeKiyombeNyagatareOneRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kamonyi: Hari Abiyemeje Guhangana Na Polisi Bakoresheje Imihoro
Next Article Kabarebe Yarahiriye Imbere Ya EALA Nka Minisitiri Ushinzwe EAC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yaguze Uwakiniraga Mukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?