Einat Weiss uhagarariye Israel mu Rwanda yagejeje k’ubuyobozi bwa AVEGA ibyuma bibiri bisuzuma abarwayi muri rusange n’abagore by’umwihariko bita Ultra Sound Machines.
Taarifa ifite amakuru ko buri cyuma muri byo kigura Miliyoni Frw 26.8.
Umuyobozi wungirije wa AVEGA Alphonsine Manzi Mukarugema yashimiye Israel na Ambasaderi wayo mu Rwanda ubufasha baha AVEGA mu nzego zitandukanye harimo n’ubuzima.
Avuga ko umuryango ayobora ushinzwe kureba uko abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi basaza neza, urwaye akavuzwa, udafite aho arambika umusaya akahabona, bagasazana umucyo n’umutuzo.
Mukarugema yatekerereje Einat Weiss ingorane abagore barokotse Jenoside bahuye nabo nyuma ya Jenoside zirimo kurera abana babo barokotse cyangwa ab’abandi.
Avuga ko abapfakazi bareze ababo barera n’ab’abandi kuko bisanzwe ko abagore barangwa n’urukundo.
Ati: “Muri urwo rugendo rwose twabonye inshuti harimo na Ambasade ya Israel yatubaye hafi”.
Icyakora avuga ko muri iki gihe ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze gusaza, bityo kubitaho ari ngombwa muri iki gihe nk’uko byahoze no mu gihe cyahise.
Dr Claudine Uwera Kanyamanza wari uhagarariye Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yavuze ko gukorana na Ambasade ya Israel mu kubaka ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ari iby’agaciro.
Yavuze ko kumva uko abapfakazi bareze ababo bakarera n’ab’abandi ari ibintu biteye agahinda ariko nanone byubaka abantu kubera ubutwari bubirimo.
Kanyamanza yijeje abo babyeyi na Ambasade ya Israel ko ubufatanye hagati y’impande zose buzakomeza hagamijwe ko ubudaheranwa mu Banyarwanda busagamba.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yashimye ubutwari abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje mu kwigira no kurerera abandi; avuga ko gusaza kw’abo bitavuze gucika intege ahubwo ari ukureba akamaro bagiriye abakiri bato.
Weiss avuga ko imashini igihugu cye cyahaye u Rwanda ari nziza kuko zizafasha abaganga kureba uko umwana uri mu nda akura, bigatuma azavukana ubuzima bwiza.
Yongeye kwemeza ko umubano wa Israel n’u Rwanda urenze usanzwe hagati y’ibihugu ahubwo ari uw’amaraso.
Ati: “Mu by’ukuri ibihugu byacu ni bito mu buso kandi nta gihugu gihitamo icyo biturana ariko byahitamo ibyo bibana. Umubano wacu n’u Rwanda ushingiye no ku maraso”.
Israel isanzwe ikorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ikoranabuhanga, uburezi no mu mutekano.
Kimwe mu byuma Ambasade ya Israel yahaye AVEGA kiri mu bitaro byayo biri ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango kiri i Remera mu Karere ka Gasabo n’aho ikindi kikazajyanwa mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama ahari ikigo nderabuzima cy’uyu Muryango.
Ibyo byuma bikora bite?
Ultra Sound Machines ni ibyuma bifite ikoranabuhanga ryo kumenya uburwayi umuntu afite imbere mu mubiri, muganga akabimenya abinyujije mu mashusho yerekanwa n’icyuma cyabigenewe bita screen.
Icyo cyuma kireba uko imikaya imbere imeze( irwaye cyangwa itarwaye), uko inyama zo mu nda, mu bwonko, mu gice cy’umugongo n’izindi ziteye bityo muganga akabona amakuru afatika y’ibipimo by’uko runaka amerewe.
Ku byerekeye abagore, izi mashini zifasha abaganga kumenya uko umwana uri mu nda ya Nyina yifashe, niba ari mu buryo bwiza cyangwa uburyo bubi( position), bukereka muganga uko nyababyeyi ndetse n’umuyoboro umwana acamo avuka byifashe n’ibindi.
Byose hamwe biha umuganga amakuru afatika yatuma amenya uko umubyeyi yafashwa ngo abyare neza cyangwa se yitabweho mu gihe atwite.