Nyagatare: Hubatswe Umudugudu W’Icyitegererezo Wiswe ‘Shimwa Paul’

Abaturage bimuwe ahantu hazashyirwa ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugezweho bubakiwe imidugudu itatu igezweho harimo umwe bise ‘ Shimwa Paul’ wubatswe inzu 72. Ni mu Murenge wa Karangazi.

Indi ni uwo bise Akanyange wubatswemo inzu 120 n’undi bise Rwabiharamba uzubakwamo inzu 120.

Inzu zose zizatuzwamo bariya baturage ni inzu 312.

Umudugudu Shimwa Paul uba mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare

Umushinga wa Gabiro Agriculture Hub uzashyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Israel ku ngengo y’imari ingana na Miliyoni $66.

- Advertisement -

Ibikorwa byo kuzamura ubuhinzi bizashyirwa ku buso bwa hegitari 5,600, ukazashyira mu bikorwa ahanini n’ikigo cyazobereye mu byo kuhira imyaka cyo muri Israel kitwa Netafirm nk’uko amasezerano cyagiranye na RDB( niyo ihagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri uyu mushinga) mu mwaka wa 2019 abivuga.

U Rwanda rusanganywe gahunda yo kuhira ubuso bungana na hegitari 587.711 z’ubutaka.

Muri zo harimo hegitari  219.797 z’ibishanga n’imirambi, hakabamo izindi hegitari 153,534 zo mu mabanga y’imisozi, hegitari 179.954 zo mu bibaya ndetse na hegitari 36.432 z’ubutaka bwegereye amasoko y’amazi.

Mu mwaka wa 2019, Guverinoma y’u Rwanda yari yarihaye ko uzarangira ubutaka bungana na hegitari 100,000 bwuhiwe.

Ikigo Netafirm cyo muri Israel kizwiho kuhira imyaka ikera ku butaka bwari busanzwe ari ubutayu.

Ikigo Netafirm ni ntageranywa mu guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu ukuhira imyaka

Ni cyo cyabikoze mu bwa Negev muri Israel y’Amajyaruguru ahari na Kaminuza y’ubuhinzi yitwa The University of Negev.

Umushinga wo kuhira wa Gabiro Agricultural Hub watangiye gushyirwa mu bikorwa.

Imwe mu ntego ni uko bazafata amwe mu mazi atemba mu ruzi rw’Akagera bakayayobya kugira ngo babone uko buhira imyaka iteye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyagatare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version