Bugesera: Akarere Kabungabunze Inyamaswa ‘Z‘Inzobe’

Ubuyobozi bwo mu Karere ka Bugesera buvuga ko mu bice bimwe by’aka Karere hakiboneka inyamaswa zirisha Abanyarwanda bise INZOBE.

Binemezwa kandi n’Umuryango Nyarwanda wita k’urusobe rw’ibinyabuzima n’indiri kamere zabyo witwa ‘Rwanda Wildlife Conservation Association’.

Kuba mu Bugesera hakiba inzobe ngo byatewe n’uko hashyizwe icyanya ziriya nyamaswa z’inyamabere kandi zirisha zirindirwamo.

Umuyobozi wa kiriya kigo kita ku rusobe rw’ibinyabuzima  witwa Dr.Nsengimana Olivier avuga ko amerwe y’Abanyarwanda ari yo yatumye bahigira inzobe kuzimara ngo bazirye.

- Advertisement -

Mu bihe byo hambere mu Bugesera hahoze inzobe nyinshi ariko abantu barazishe barazirya.

Dr. Nsengimana yabwiye ikinyamakuru kitwa Muhaziyacu gikorera mu Ntara y’i Burasirazuba ati:  “Mbere najyaga nza muri aka Karere ka Bugesera ukabona hari abantu bafite inyama z’inzobe, ugasanga abantu bagendana imitego bagiye kuzitega kandi bakakubwira ko aricyo kibatunze.”

Avuga ko we n’abandi bakorana mu rwego rwo kurinda ibidukikije begereye abo bahigi babasobanurira akamaro ko kurengera inyamaswa z’agasozi harimo n’inzobe.

Uyu muhanga asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera kumenya ko kurengera inzobe byazagirira akamaro karambye  Akarere kose mu gihe kizaza.

Ati: “Muri aka Karere haba inzobe; abantu benshi ntabwo bazizi kubera ko ni inyamaswa zikunda kwihisha. Mu Karere ka Bugesera niho hantu ushobora gusanga inzobe nyinshi cyane. Muri Pariki y’Akagera bajya babara ko ziriyo ariko ntabwo ari umubare munini.”

Umukozi mu Karere ka Bugesera  ushinzwe ibidukikije witwa Emile Mukunzi agaragaza ko aka Karere gafite ibyanya bihagije bishobora gukorerwamo ubukerarugendo mu gihe byaba bitunganyijwe bikitabwaho.

Ati: “Isura yacu nk’Akarere ni ukurengera ibidukikije; tugomba guhora turi ku isonga mu kubungabunga ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo buri kintu kibeho uko byateganyijwe.”

Inzobe ni inyamaswa z’agasozi zisa n’impongo.

Zitungwa no kurisha no kunywa amazi.

Iyo inzobe igize amahirwe ntihitanwe n’ikindi kintu harimo na mwenemuntu, ishobora kuramba hagati y’imyaka 16 n’imyaka 19 kandi iyariye neza ishobora gupima ibilo 120.

Ihaka amezi arindwi ikabyara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version