Nyagatare Igiye Kubaka Urugomero Ruzaha Akarere Amazi Yo Kuhira

Kuri uyu wa Mbere taliki 29, Nyakanga, 2024 mu Karere ka Nyagatare hatangijwe imirimo yo kubaka urugomero runini ruzakusanya kandi rugatunganya metero kibe miliyoni 55 z’amazi yo guha abatuye imirenge itandukanye y’aka Karere.

Ibikorwa byo kubaka uru rugomero byatangirijwe mu Mirenge ya Karama na Rukomo.

Uru rugomero rwa Muvumba ruzatanga amazi yo kuhirira imyaka, ayo guha inka rutange na Kilowatt 1000 z’amashanyarazi.

Mu myaka itatu nibwo biteganyijwe ko ruzaba rwuzuye, rukaba ruri kubakwa ku buso bwa hegitari 400 ku ishoramari rya miliyoni € 121.

Abahanga mu by’imyubakire bavuga ko bazacukura ubujyakuzimu bwa metero 39 ndetse n’ubutambike bwa metero 160 kugira ngo amazi azabe ari menshi bihagije.

Ubutambike bwarwo buzanakora no ku Murenge wa Gatunda.

Ruzubakwa ku bufatanye bwa Banki Nyafurika itsura Amajyambere na Leta y’u Rwanda.

Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe umutungo kamere w’amazi, Dr Emmanuel Rukundo nawe yemeza ko ariya mazi azagirira u Rwanda akamaro mu buryo butandukanye.

Avuga ko ariya mazi azafasha mu kuhira imirimo iri ku buso bwa hegitari 9,640.

Yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ati: “Ni urugomero ruzaba rufite ubushobozi bwo gufata amazi menshi agera kuri meterokibe miliyoni 54. Aya mazi azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’igihugu harimo kuhira imyaka nko mu mirima iri ku buso bwa hegitari 9,640 hazavamo igice kizahabwa abaturage bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi aho meterokibe ibihumbi 50 buri munsi azajya ahabwa abaturage”.

Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe umutungo kamere w’amazi, Dr Emmanuel Rukundo

Avuga ko hazavamo igice cy’amazi azajya ahabwa amatungo, kuko ku kigereranyo cy’umwaka hazajya hatangwa meterokibe ibihumbi 700 z’ayo mazi.

Mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro iki gikorwaremezo, Dr. Rukundo avuga ko uru rugomero ruzatanga umuriro w’amashanyarazi ungana na kilowatt 1000.

Ni urugomero rufite umwihariko w’uko ruzajya rufata amazi yajyaga ateza umwuzure mu mirima y’abaturage bigatuma barumbye.

Ni igikorwaremezo kandi kishimirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen.

Gasana avuga ko uriya mushinga ari kimwe mu bikorwaremezo bihambaye bigiye kubafasha mu kuhira no kwegereza abaturage amazi ahagije.

Ati: “Uyu mushinga niwuzura uzatuma amazi atongera guhagarara, iki cyuho kizavaho kuko hari imirenge tudafitemo ibikorwa byo kuhira cyangwa se n’aho dufite ibikorwa byo kuhira  ugasanga ari ku buso buto. Ubu rero iyi mirenge bazakoreramo bizatuma amazi ashobora kuhagera neza tukuhira”.

Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo guteza imbere ingomero ku buryo haboneka amazi menshi yakoreshwa mu iterambere ry’ubuhinzi binyuze mu kuhira.

Yihaye ingamba z’uko kuva mu 2021 kugeza mu 2030 mu gihugu hose hazaboneka amazi ahagije, acunzwe neza kandi ashobora gukoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

U Rwanda ni igihugu cy’imisozi miremere, imigezi n’ibiyaga.

u Rwanda rufite ibiyaga bihagije

Hejuru ya 70% y’ibiyaga byarwo biba mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Bugesera kakaba aka mbere gafite byinshi.

Ibindi biyaga byinshi ariko bito biba mu ishyamba rya Pariki y’Akagera.

Ikiyaga kinini kurusha ibindi  kiba mu Ntara y’Uburasirazuba, icyo ni ikiyaga cya Muhazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version