Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare: Imvura Yangije Hegitari 279 Ziteyeho Imyaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Nyagatare: Imvura Yangije Hegitari 279 Ziteyeho Imyaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 May 2023 9:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mirenge ya Katabagemu, Nyagatare, Musheri na Matimba habaruwe hegitari 279 zari ziteyeho imyaka zangijwe n’umwuzure watewe n’imvura yaguye yuzuza umugezi w’Umuvumba.

Imvura yaguye mu Majyaruguru y’u Rwanda yatumye amazi ajya mu mugezi w’Umuvumba yiyongera cyane, arenga inkombe asakara mu mirima y’abaturage.

Imyaka yangiritse ni umuceri, ibigori, ibishyimbo na soya.

Ibi bihingwa bihinze mu Mirenge icyenda, ikaba imwe mu mirenge 14 igize Nyagatare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yabwiye Kigali Today ko hari icyizere ko ibigori n’umuceri bishobora kutazangirika cyane nk’uko bimeze kuri soya n’ibishyimbo.

Ibigori n’umuceri byihanganira amazi menshi ariko si ko bimeze ku bishyimbo na soya.

Ikibabaje, nk’uko uyu muyobozi abivuga ,ni uko ubuso bw’umucuri bufite ubwishingizi ari hegitari 91 gusa mu gihe izindi zose nta bwishingizi zafatiwe.

Matsiko yasabye  abahinzi gusibura imiyoboro y’amazi iri mu mirima yo mu bishanga kugira ngo amazi abone inzira acamo yihute bityo ntakwire mu murima hose.

Abahinzi basabwe no gusibura imirwanyasuri.

Kubera ko amazi yatumye Umuvumba wuzura yavuze mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru, Gonzague Matsiko yasabye abayobora utwo turere dushishikariza abadutuye gusibura imirwanyasuri mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’amazi amanuka ku misozi mu gihe cy’imvura.

Mu rwego rwo guhangana n’imyuzure, hari umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi wa CDAT, ugiye gufasha mu kuvugurura ibyanya by’ubuhinzi biri muri Nyagatare.

Ibyanya bizavugururwa ni icya Kagitumba, icya Muvumba P.8 na Rwangingo.

Hazacibwa imiyoboro y’amazi kandi biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 ibi bikorwa bizaba byararangiye.

TAGGED:featuredHegitariImvuraImyakaNyagatare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanzi Sintex Afunganywe Na Mugenzi We W’i Burundi
Next Article Ese Ingabo Za SADC Zije Gusimbura Iza EAC Muri DRC?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?