Mu mirenge ya Katabagemu, Nyagatare, Musheri na Matimba habaruwe hegitari 279 zari ziteyeho imyaka zangijwe n’umwuzure watewe n’imvura yaguye yuzuza umugezi w’Umuvumba.
Imvura yaguye mu Majyaruguru y’u Rwanda yatumye amazi ajya mu mugezi w’Umuvumba yiyongera cyane, arenga inkombe asakara mu mirima y’abaturage.
Imyaka yangiritse ni umuceri, ibigori, ibishyimbo na soya.
Ibi bihingwa bihinze mu Mirenge icyenda, ikaba imwe mu mirenge 14 igize Nyagatare.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yabwiye Kigali Today ko hari icyizere ko ibigori n’umuceri bishobora kutazangirika cyane nk’uko bimeze kuri soya n’ibishyimbo.
Ibigori n’umuceri byihanganira amazi menshi ariko si ko bimeze ku bishyimbo na soya.
Ikibabaje, nk’uko uyu muyobozi abivuga ,ni uko ubuso bw’umucuri bufite ubwishingizi ari hegitari 91 gusa mu gihe izindi zose nta bwishingizi zafatiwe.
Matsiko yasabye abahinzi gusibura imiyoboro y’amazi iri mu mirima yo mu bishanga kugira ngo amazi abone inzira acamo yihute bityo ntakwire mu murima hose.
Abahinzi basabwe no gusibura imirwanyasuri.
Kubera ko amazi yatumye Umuvumba wuzura yavuze mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru, Gonzague Matsiko yasabye abayobora utwo turere dushishikariza abadutuye gusibura imirwanyasuri mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’amazi amanuka ku misozi mu gihe cy’imvura.
Mu rwego rwo guhangana n’imyuzure, hari umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi wa CDAT, ugiye gufasha mu kuvugurura ibyanya by’ubuhinzi biri muri Nyagatare.
Ibyanya bizavugururwa ni icya Kagitumba, icya Muvumba P.8 na Rwangingo.
Hazacibwa imiyoboro y’amazi kandi biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 ibi bikorwa bizaba byararangiye.