Inzego zita ku matungo yo muri Nyagatare zahagurukiye gukingira indwara bita ‘ubutaka’ yica inka iyibabaje cyane.
Aborozi bavuga ko nubwo nta nka iricwa nayo muri uyu mwaka(2025), ubutaka ngo ni indwara yica nabi bityo ko ari ngombwa gukingira inka hakiri kare.
Inka ziri gukingirwa ni izo mu Mirenge ya Nyagatare yororerwamo inka nyinshi ya Rwempasha, Tabagwe, Karangazi na Rwimiyaga.

Umworozi witwa Mukwende Joseph utuye mu Kagari ka Rukorota muri Rwempasha avuga ko mbere hataraboneka inkingo nyinshi, inka zicwaga cyane n’iriya ndwara.
Inka irwaye ubutaka ibyimba icebe n’igituza kandi ikazana amaraso ‘mu nda y’amaganga’ no mu mazuru.
Mutabazi Richard nawe wororera muri Rwempasha yabwiye RBA ko kuba bari gukingiza inka zabo ari ingirakamaro kuko iyo iriya ndwara ije igasanga zidakingiye izigirizaho nkana.
Ati: “Iyo inka zivuwe zituma n’abantu baba bazima kuko ziri mu bibatunze. Kuba badukingirira ku buntu ni byiza ariko banatubwiye ngo twishyure twakwishyura kuko ari iby’agaciro.”
Dr. Kabangira Kayigana Justus akaba umwe mu baganga b’amatungo muri Nyagatare avuga ko iriya ndwara yica inka mu gihe cy’amasaha ari hagati ya 12 na 48.
Avuga ko inka yafashwe nayo itangira ibyumba umubiri kuva mu icebe ugana mu kaboko n’ibindi bice biri hafi aho.
Yemeza ko gukingira ari bwo buryo bwiza mu gukumira ako kaga.
Hari ubwo inka yarwaye iyo ndwara ivurwa igakira ariko, nk’uko Dr. Kabangira Kayigana Justus abyemeza, ayo mahirwe ntabaho kenshi.
Kamonyi ho hari icyorezo cy’ubuganga…
Mu gihe muri Nyagatare bari gukingira inka, muri Kamonyi ho haravugwa icyorezo cy’ubuganga kiri mu ndwara zica inka vuba. Naho hari gukorwa ikingira ngo izitafatwa zirindwe iyo ndwara kandi gukingira birarangirana n’uyu wa Mbere Tariki 29, Ukuboza, 2025.
Hari inka 2,000 zikeneye gukingirwa kugira ngo zose zibe zitekanye.
Imwe mu mirenge ivugwamo iyi ndwara ni uwa Runda n’uwa Gacurabwenge.



