Nyagatare: RDF Irasaba Abaturiye Umupaka Kurikanura

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Lt Col Silas Karangwa aganiriza abatuye Rwempasha. Ifoto: RIB.

Mu kiganiro yahaye abatuye Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, Lt Col Silas Karangwa uyobora ingabo muri Nyagatare na Gatsibo yabasabye kuba maso kuko ku mipaka hacishwa abagiye gucuruzwa, bikajyanirana n’ibiyobyabwenge na magendu.

Yabivugiye mu ruhame ubwo abaturage bo muri uyu Murenge ukora kuri Uganda bari baje kumva umuburo wa RIB ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Icuruzwa ry’abantu ni ikibazo ku buzima babwo, kikaba n’ikibazo ku bukungu kuko risahura igihugu abagituye.

Lt Col Silas Karangwa yabwiye abari bamuteze amatwi ko guturana n’umupaka biba bivuze byinshi.

Bivuze ubuhahirane, ubusabane n’abaturanyi ariko bifashyira abantu no mimerere yatuma bacuruzwa cyangwa bakishora mu bwicamategeko burimo magendu no gucuruza ibiyobyabwenge.

Uyu musirikare yibukije abari aho ko kugira ngo igihugu kizagere ku iterambere, bisaba ko abakiri bato babungabunga ubuzima bwabo.

Ati: “Nimurebe uyu mukambwe uko akuranye isuku. Ni ngombwa ko abana bacu birinda ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byashyira ubuzima bwabo mu kaga. U Rwanda rw’ejo rukeneye abantu bafite ubuzima bwiza.”

Ubugenzacyaha ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi bugamije kumenyekanisha impamvu zikururira abantu gucuruzwa harimo kwizezwa inyungu z’amafaranga n’uburangare bw’ababyeyi ku bana babo bagiye gushaka akazi.

Abaturage baburirwako ubucuruzi bw’abantu ari ubushabitsi bugari kandi umuntu wese ashobora ku bugwamo.

Kutagira amakenga, guhubukira ibishashagirana bjtangazwa ku mbuga nkoranyambaga n’uburangare bw’abafite inshingano ku bandi biri mu biha icyuho abakora iki cyaha.

Njangwe Jean Marie umuyobozi ukorera mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi muri RIB  yavuze ko ari agahomamumwa kubona n’abantu bacuruzwa.

Ati: “Ubusanzwe tuzi ko amatungo ari yo acuruzwa ariko ntibikwiye ko umuntu aba igicuruzwa. Ubucuruzi bw’abantu kugeza ubu bwahinduwe ubushabitsi buimo amafaranga menshi.”

Bati: “Turasobanukiwe”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bavuze ko basobanukiwe n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Umubyeyi Consilia yavuze ko yamenye gitesha agaciro umuntu, bityo ko bikwiye ko abantu  batanga amakuru y’aho bagikeka ababishinzwe bakagikumira.

Asanga kamwe mu kaga umubyeyi yahura nako ari ukumva ko umwana we yagiye gucuruzwa.

Undi witwa Ndayisaba Edison avuga ko ahanini kugira ngo icyaha nka kiriya gishoboke, bigirwamo uruhare n’abantu benshi.

Ati: “Iki cyaha gisaba kugitangira amakuru kuko ubona ko kiba habaye uruhererekane rw’abantu.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet yavuze ko icyaha k’icuruzwa ry’abantu rigira ingaruka ku miryango, akemeza ko ubufatanye bwa bose bwatuma icyo cyaha gikumirwa.

Murekatete Juliet aganira n’abaturage ba Rwempasha.

Ubukangurambaga ku icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi kuri iyi nshuro buzakorerwa nu turere turindwi  dufite imirenge ikora ku mipaka.

Utwo ni Gicumbi, Burera, Nyagatare, Kirehe, Rubavu, Rusizi na Bugesera.

Ubucuruzi bw’abantu ku isi bufite ubuhe buremere?

Ubucuruzi bw’abantu ni icyaha gikomeye cyo gucuruza, kugurisha no gukoresha abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hakoreshejwe imbaraga, uburiganya ckugira ngo abandi bababonereho inyungu zitemewe.

Iki ni kimwe mu byaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu kandi kiri ku rwego ruhanitse mu byaha mpuzamahanga.

Ntikigarukira ku karere kimwe ahubwo gikorwa mu bice byinshi by’isi kandi kihuza imiryango y’abagizi ba nabi baba bakorana mu nyungu basangiye.

Kumenya uko iki kibazo gihagaze mu rwego rw’isi biragoye.

Ahanini biterwa n’uko abagikora babikorera mu ibanga kuko baba ari abaherwe bakorana na bamwe mu bashinzwe umutekano n’ubutabera, bakabakingira ikibaba.

Gusa hari imibare runaka yerekana ubukana bwacyo.

Ku rwego rw’isi, Raporo zitandukanye zigaragaza ko abantu barenga miliyoni 5 bashobora kuba bacurujwe mu myaka mike ishize.

Abagore n’abakobwa ni hafi 71% by’abahohotewe mu bucuruzi bw’abantu ku rwego rw’isi, mu gihe abagabo n’abahungu bangana na  24%, naho 5% bakaba abana.

Imibare iranga Akarere igaragaza ko 68% by’abahohotewe baturuka muri Aziya n’Amajyepfo n’’Amajyaruguru y’Isi, 17% bakaba abo muri Afurika, 11% mu Burayi no muri Aziya yo Hagati ariko ahandi hasigaye ku isi, imibare ikaba mito.

Ubucuruzi bw’abantu ni ikibazo kiri hirya no hino ku isi kandi giteye inkeke. Ikarita:The Counter Trafficking Data Collaborative.

Bimwe mu bigaragara aho hose ko bikurura ubwo bucuruzi ni ubukene, intambara, kutagira amahirwe y’akazi n’uburenganzira buke ku byiciro bimwe by’abaturage, ibi bigashyira abantu mu kaga ko gucuruzwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *