Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare: Umunyamuryango WA GAERG Bamusanze Mu Mugozi Yapfuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyagatare: Umunyamuryango WA GAERG Bamusanze Mu Mugozi Yapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 November 2024 8:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Akingeneye Janvière
SHARE

Akingeneye Janvière w’imyaka 29 y’amavuko wabaga mu Muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside barangije Kaminuza witwa GAERG abantu bamusanze mu mugozi yapfuye. Bamwe bavuga ko yiyahuye abantu bakavuga ko yishwe.

Amakuru atangaza ko nyakwigendera akomoka mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza akaba yibanaga mu nzu yabagamo mu Mudugudu wa Nyagatare II, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare.

Nyina witwa Winfrida Mukarubega yabwiye Kigali Today ko umwana we nta muntu yari afitanye nawe ibibazo cyangwa ngo abiterwe n’indi mibereho iyo ari yo yose ku buryo byatuma yiyahura.

Nyuma yo kumva amakuru y’urwo rupfu, Nyina n’abaturanyi bihutiye kujya umukobwa wabo yari acumbitse ngo barebe uko byifashe basanga RIB yajyanye umurambo we, bawukurikiranira ku bitaro bya Nyagatare ariko naho ntibemererwa kuwureba.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bivugwa ko Akingeneye Janvière yari umunyamuryango wa GAERG, ugizwe n’abahoze ari abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ‘Famille’ yitwa Inkesha.

Umubyeyi we muri iyo Famille witwa Janvier Murenzi nawe yabwiye bagenzi bacu ko iyo nkuru yabaciye umugongo, babanza kutemera ibyayo.

Bemeza ko kuko yari umukobwa uhorana ibyishimo ku buryo ‘bigoye’ kumubona ababaye.

Abo muri Famille Inkesha bavuga ko umukobwa wabo yari umuntu usabana ku buryo iyo aza kugira ikibazo kimukomereye hari abari kuba babizi.

Yari asanzwe kandi afasha bagenzi be bafite ibibazo byo mu mutwe guhangana nabo.

- Advertisement -

Nta rundi ruhande ruragira icyo rutangaza ku rupfu rwa Akingeneye kandi amakuru avuga ko yaraye ashyinguwe kuri uyu wa Gatanu taliki 22, Ugushyingo, 2024.

Akingeneye Janvière yize kuri IPRC Tumba, ubu yitwa RP Tumba College of Technology.

Yari ashinzwe iby’ikoranabuhanga( Information Technology, IT) mu muryango utari uwa Leta witwa ‘ICAP at Columbia University’ ukorana na Minisiteri y’Ubuzima mu Karere ka Nyagatare.

Iby’urupfu rwe bivuzwe nyuma y’urundi rupfu rw’umubyeyi wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Ngoma ahitwa Rukumberi wishwe acibwa umutwe.

Umugabo ukurikiranyweho kumwica yavuze ko yamuciye umutwe kuko yangaga ko ishusho ye( uwo uvugwaho kwica) yazaguma mu mboni y’uwo  yishe bikazaba igihamwa mu rukiko.

Yavuze ko ari ko abantu bari baramubwiye.

TAGGED:AbatutsifeaturedGAERGJenosideMurundiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikibazo Cy’Imiti Itakivura Gifite Uburemere Ku Buzima
Next Article Abanzi Ba Tshisekedi Muri Politiki Bihuje
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?