Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare: Umuyobozi Mu Murenge Yafungiwe Ruswa Ya Frw 70,000
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Nyagatare: Umuyobozi Mu Murenge Yafungiwe Ruswa Ya Frw 70,000

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2024 2:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Kiyombe haravugwa inkuru y’umuyobozi ku rwego rw’Umurenge wafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Frw 70,000.

Bivugwa ayo mafaranga yari ayahawe ngo yandike mu bitabo byo gusezerana utari wageza imyaka yemewe yo gushyingirwa mu rwego rw’amategeko.

Uwafashwe asanzwe ashinzwe irangamimerere muri uyu Murenge ariko yafunganywe n’umusore w’imyaka 24 wamuhaga iyo ruswa.

Ubugenzacyaha, RIB, bwibutsa Abanyarwanda ko butazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga ruswa yitwaje umurimo akora.

Bukangurira abantu kwirinda iki cyaha kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe bafungiye kuri station ya Karama mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

TAGGED:AkarereRuswaUbugenzacyahaUmurenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amahoro Tugomba Kuyakorera… Uguteye Iwawe Ukamenya Kwitabara- Perezida Kagame
Next Article Abana B’Abanyarwanda Bo Muri Amerika Babwiwe Ibyiza Byo Gukunda Iwabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Rusizi: Abajura Binjira Mu Bitaro Bakiba

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abayobozi Baranengwa Kutitabira Inteko Z’Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Bugesera: Abaturage Bugarijwe N’Inzara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?