Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare: Uruganda Rwa Kawunga Rumaze Hafi Imyaka Ibiri Rwaruzuye Ariko Ntirukora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Nyagatare: Uruganda Rwa Kawunga Rumaze Hafi Imyaka Ibiri Rwaruzuye Ariko Ntirukora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 April 2022 8:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahinga ibigori mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bibabaje kuba uruganda rutunganya akawunga bari bakeneye kuva cyera rwaruzuye, ariko rukaba rugiye kumara imyaka ibiri rudakora.

Ni uruganda rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda kiri ahitwa Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare.

Bamwe mu batuye kariya Karere bavuga ko batumva impamvu uruganda nka ruriya bari bakeneye kuva cyera rwuzura hanyuma rukaba aho nta kamaro rufitiye abahinzi.

Ifu y’ibigori yitwa Akawunga ivamo umutsima uri mu biribwa by’ibanze by’abatuye Nyagatare no mu tundi turere tw’Intara y’i Burengerazuba.

Mu Mujyi wa Kigali n’aho irakunzwe.

Akawunga gakundwa na benshi muri Nyagatare

Mu mwaka wa 2020 nibwo byari biteganyijwe ko ruriya ruganda rwagombaga gutangira gukora.

Icyakora kuva icyo gihe kugeza ubu ngo ntirukora.

Abahinga ibigori muri Nyagatare babwiye RBA ducyesha iyi nkuru ko kuba beza ibigori byinshi ntibabone uruganda rubibatunganyiriza kandi rwarubatswe ariko rukaba rudakora ari ikintu kibabaje.

Kudakora kwarwo bigira ingaruka no ku mikorere ya Koperative bikadindiza iterambere ry’abanyamuryango bazo.

Abanyamuryango ba ziriya Koperative bavuga ko basabwe kenshi guhunika umusaruro bizeye ko bazawujyana ku ruganda mu gihe kitarambiranye ariko bategereje ko uruganda rutangira gukora amaso ahera mu kirere!

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare witwa Twiringiyimana Jean Chrysostôme, avuga ko kudakora kwa ruriya ruganda kwatumye mu mwaka ushize bahomba hafi Frw 10,000,000.

Icyo gihe ngo bari barahunitse toni 1300.

Asaba ko inzego zibishinzwe zabishyiramo imbaraga ruriya ruganda rugatangira imirimo cyane cyane ko rwubatswe ku mafaranga akabakaba miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Aho rugeze ubu, rwuzuye kuri miliyoni 800 Frw.

Rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 30 z’ibigori ku munsi.

Hari ibitaranozwa…

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko buri gukorana na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka ruriya ruganda kugira ngo ibitaranozwa byihutishwe bityo rutangire kwakira umusaruro w’abaturage.

Icyakora hari amakuru avuga ko imashini ziri muri ruriya ruganda zidafite ubushobozi buhagije bwo gutanganya umusaruro w’ibigori byera muri Nyagatare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu witwa Matsiko Gonzague yabwiye RBA ko bari gukorana na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kurwubaka kugira ngo akosore vuba ibitaranozwa byose, akizeza abaturage ko ‘mu gihe cya vuba’ bizaba byamaze gutungana.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere tweza umusaruro mwinshi w’ibigori.

Ku mwero wabyo  koperative 27 z’ibigori  zikorera muri Nyagatare zikusanya toni zisaga 3000.

Umusaruro wose uboneka mu gihembwe kimwe cy’ihinga mu Karere ka Nyagatare ni  toni zikabakaba 100,000.

 

TAGGED:IbigoriNyagatareRBAToniUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ndabahamiriza Ko Turi Abaturage B’Imico Myiza Kandi Bihagazeho- Kagame
Next Article RDB Yaganiriye N’Abanyemari Bakomeye Uko Bazabyaza Umusaruro Inama Za CHOGM
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?