Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare: Yavugaga Ko Ashinzwe Iperereza Akaka Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyagatare: Yavugaga Ko Ashinzwe Iperereza Akaka Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 June 2022 8:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Nyagasigati, Akagari ka Gitengure, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, haherutse gufatirwa  umugabo w’imyaka 32 Polisi ishinja kwiyitirira gukorera ishami ryayo ry’iperereza akaka abaturage ruswa ngo azabafunguriza ababo bakurikiranyweho gucuruza Kanyanga.

Byabereye ahitwa Gitengure

Uyu mugabo avugwwa kwaka amafaranga abaturage ababwira ko ari umupolisi ukorera mu ishami rishinzwe iperereza, ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Ubwo yafatwaga yari aje kwakira Frw 200, 000.

Yafashwe yari amaze kwaka abaturage Frw 406,000.

Yizezaga abaturage ko azabafunguriza abagabo bafunze, abandi ko azabakingira ikibaba ntibafatwe kuko  bacyekwaho gucuruza Kanyanga akaba yafashwe ubwo yari aje kwakira ibihumbi 200 Frw.

Abaturage babwiye Polisi ko hari umuntu ubaka amafaranga ababwira ko ari umupolisi, akayabasaba abizeza kuzabakingira ikibaba ntibafungirwe gucuruza kanyanga cyangwa akabizeza kuzagira uruhare mu gufunguza ababo bayifungiwe.

Umwe muri abo baturage niwe wabwiye Polisi ko afitanye gahunda n’uwo muntu ngo baze guhura ayamuhe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uriya mugabo  yafashwe ubwo umuturage yari agiye kwaka amafaranga yahamagaraga Polisi avuga ko hari umuntu ubaka amafaranga yiyitirira kuba umupolisi.

Ati: “Ku wa mbere taliki ya 30 Gicurasi, 2022 nibwo uyu mugabo… yegereye umugore witwa Niyinkunda Gaudence amwaka Frw 150,000  ngo amufashe gufunguza umugabo we ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Tabagwe ukurikiranyweho gucuruza Kanyanga.  Ibi yabikoze nyuma y’aho mu Cyumweru gishize yari yatse amafaranga abandi bantu babiri ari bo Nsekanabandi Jean Damascène yatse Frw 45,000  na Niyonagira Faina yari yatse Frw  11,000 abatera ubwoba ko nibatayamuha azabafata bagafungwa kuko bacyekwaho gucuruza Kanyanga.”

SP Twizeyimana avuga ko ukurikiranyweho kiriya cyaha yagarutse kwa wa mugore yari yijeje ko nawe azamufungurira umugabo ufunze, nyuma yo kuvugana Frw 200,000  nibwo uyu mugore yahise ahamagara Polisi ayiha ayo makuru, irahagera iramufata.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana asaba  abaturage kwitondera abantu babaka amafaranga babizeza ko bazabakemurira ibibazo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana

Ibyiza ni uko bazajya bagana inzego z’ubuyobozi harimo na Polisi bagahabwa ubufasha bakeneye.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyagatare ngo hakurizwe amategeko.

Amategeko abivuga ho iki?

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Ingingo ya 174 muri iryo tegeko ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi mu buryo bw’uburiganya iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

TAGGED:featuredkanyangaNyagatarePolisiTwizeyimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article UN Yabwiwe Iby’Uko DRC Ihembera Ingengabitekerezo Ya Jenoside
Next Article Kenya: Miliyoni 12 Z’Abaturage Bugarijwe N’Inzara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Arabie Saoudite: Kagame Azatanga Ikiganiro Ku Umutekano Mu By’Ubukungu

Biya Agiye Kongera Kuyobora Cameroun Muri Manda Izarangira Afite Hafi Imyaka 100

Kigali: Bafatanywe Udupfunyika 617 Tw’Urumogi

Inzoga Z’Inkorano Zikomeje Kwangiza Ubuzima Bw’Abanyarwanda

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

Ubufaransa Bugiye Gukoresha Inama Ku Mutekano Mu Karere

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Guhurira Muri Amerika Kwa Kagame Na Tshisekedi Kwimuriwe Mu Ugushyingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muri Somalia Byifashe Bite?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?