Mu Mudugudu wa Nyagasigati, Akagari ka Gitengure, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, haherutse gufatirwa umugabo w’imyaka 32 Polisi ishinja kwiyitirira gukorera ishami ryayo ry’iperereza akaka abaturage ruswa ngo azabafunguriza ababo bakurikiranyweho gucuruza Kanyanga.
Uyu mugabo avugwwa kwaka amafaranga abaturage ababwira ko ari umupolisi ukorera mu ishami rishinzwe iperereza, ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.
Ubwo yafatwaga yari aje kwakira Frw 200, 000.
Yafashwe yari amaze kwaka abaturage Frw 406,000.
Yizezaga abaturage ko azabafunguriza abagabo bafunze, abandi ko azabakingira ikibaba ntibafatwe kuko bacyekwaho gucuruza Kanyanga akaba yafashwe ubwo yari aje kwakira ibihumbi 200 Frw.
Abaturage babwiye Polisi ko hari umuntu ubaka amafaranga ababwira ko ari umupolisi, akayabasaba abizeza kuzabakingira ikibaba ntibafungirwe gucuruza kanyanga cyangwa akabizeza kuzagira uruhare mu gufunguza ababo bayifungiwe.
Umwe muri abo baturage niwe wabwiye Polisi ko afitanye gahunda n’uwo muntu ngo baze guhura ayamuhe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uriya mugabo yafashwe ubwo umuturage yari agiye kwaka amafaranga yahamagaraga Polisi avuga ko hari umuntu ubaka amafaranga yiyitirira kuba umupolisi.
Ati: “Ku wa mbere taliki ya 30 Gicurasi, 2022 nibwo uyu mugabo… yegereye umugore witwa Niyinkunda Gaudence amwaka Frw 150,000 ngo amufashe gufunguza umugabo we ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Tabagwe ukurikiranyweho gucuruza Kanyanga. Ibi yabikoze nyuma y’aho mu Cyumweru gishize yari yatse amafaranga abandi bantu babiri ari bo Nsekanabandi Jean Damascène yatse Frw 45,000 na Niyonagira Faina yari yatse Frw 11,000 abatera ubwoba ko nibatayamuha azabafata bagafungwa kuko bacyekwaho gucuruza Kanyanga.”
SP Twizeyimana avuga ko ukurikiranyweho kiriya cyaha yagarutse kwa wa mugore yari yijeje ko nawe azamufungurira umugabo ufunze, nyuma yo kuvugana Frw 200,000 nibwo uyu mugore yahise ahamagara Polisi ayiha ayo makuru, irahagera iramufata.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana asaba abaturage kwitondera abantu babaka amafaranga babizeza ko bazabakemurira ibibazo.
Ibyiza ni uko bazajya bagana inzego z’ubuyobozi harimo na Polisi bagahabwa ubufasha bakeneye.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyagatare ngo hakurizwe amategeko.
Amategeko abivuga ho iki?
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).
Ingingo ya 174 muri iryo tegeko ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi mu buryo bw’uburiganya iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.