Nyamagabe: Abagabo Batanu Batawe Muri Yombi Bakekwaho Ubwicanyi

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe bwafunze abagabo batanu bukurikiranyeho ibyaha birimo ubwinjiracyaha mu bwicanyi.

Ni ubwicanyi bivugwa ko bwakorewe  umugabo n’umugore we, ubwo babasangaga mu rugo bakabatemagura, bikaviramo umwe urupfu.

Umugabo witwa Isaie Bizimana n’umugore we nibo bakorewe ruriya rugomo.

Aba bagabo batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi ndetse n’icyo gukubita no gukomeretsa bakoreye Bizimana Isaie n’umugore we.

- Advertisement -

Bikekwa ko biriya byaha babikoze mu ijoro ryo ku ya 19 Mutarama 2023.

Basanze uriya mugabo n’umugore we mu rugo rwabo ruba mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Cyanika, bakabatemagura.

Ubushinjacyaha buvuga koa bagabo bari bitwaje imihoro, bageze yo bajya mu kiraro cy’inka barayikanga ihita yabira.

Nyiri urugo ari we Bizimana Isaie yarasohotse ngo arebe icyo inka ye ibaye,  abo bagabo bahita bamutema bamuca akaboko ndetse bamutema no mu rwasaya.

Umugore we nawe yasohotse agira ngo atabare umugabo we, nawe bamutema ari kugerageza gusubira mu nzu.

Bamutemye mu bitugu nawe arataka cyane abaturanye barahurura.

Basanze Bizimana amerewe nabi kubera kuva amaraso menshi, bamujyana kwa muganga ariko biranga, arapfa.

Umugore we yabwiye abagenzacyaha n’abandi ko yamenye abantu babiri mu babatemye, abo inzego z’umutekano zarabashatse zirabafata.

Nk’uko biteganywa n’ingingo y’121 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo gupfa, kiramutse gihamye aba bantu bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000Frw).

Bakurikiranyweho kandi icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, aho kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25), nk’uko biteganywa n’ingingo ya 21 y’iri tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Intara y’Amajyepfo imaze igihe ivugwamo urugomo rujyanye no gutema, gukomeretsa no kwica.

Akarere bimaze iminsi bivugwamo ni akarere ka Ruhango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version