Burundi: ‘Scanner’ Imwe Niyo Ikora Mu Gihugu Hose

Icyuma kitwa Magnetic Resonance Imaging (MRI)

Mu Burundi hari ikibazo cy’uko muri iki gihugu ‘batagira ibyuma’ bisuzuma indwara ndetse ngo icyuma kimwe kitwa scanner nicyo gikora mu gihugu hose.

Kiba mu bitaro byitwa l’Hôpital Général de Mpanda.

Kugira ngo aya makuru asakare, byaturutse ku muturage wanditse kuri Twitter ko scanners z’i Bujumbura zose zapfuye.

Itangazamakuru ryarakurikiranye risanga koko ari ko bimeze.

Abakora mu bitaro byitwa l’Hôpital Kira babwiye Burundi iwacu ko bamaze igihe nta scanner ikora.

Ni byo bitaro bivugwaho kugira ikoranabuhanga mu bikoresho byaryo kurusha ibindi mu Burundi.

Umwe mu babikoramo yavuze ko abarwayi bakenera scanner iyo bahageze, bababwira ko izabo zapfuye, ko bajya gushakira ahandi.

Indi scanner yo mu bitaro by’i Karusi byitwa l’Hôpital du Cinquantenaire de Karusi nayo yarapfuye.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga, iriya mashini yari irimo isanwa n’abatekinisiye bo muri Uganda.

Imwe mu mpamvu zituma ‘scanners’ z’i Burundi zipfa ni ukugenda kwa hato na hato kw’amashanyarazi.

Abaturage b’aho bavuga ko nta mezi atatu ashira hadapfuye scanner.

Hari n’iyo mu bitaro byitwa Hôpital Tanganyika Care Polyclinic yoherejwe gukorerwa mu mahanga.

Iperereza rya Burundi iwacu ryemeza ridashidikanya ko mu gihugu hose hari scanner imwe ikora n’aho izindi zose zarapfuye.

Hagati aho, ibitaro bya gisirikare byo mu Kamenge, babyita L’Hôpital Militaire de Kamenge birateganya kuzazana scanner yabyo ariko ntibiraba.

Ibitaro bya Mpanda nibyo byonyine bigira ‘scanner’ imwe.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version