Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamagabe: Abayobozi Begujwe Bamwe Barabyanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Nyamagabe: Abayobozi Begujwe Bamwe Barabyanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 July 2025 10:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Nyamagabe hari abayobozi basabwe kwegura barabyanga, abavugwaho ibyo ni Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere n’Umuyobozi mu biro by’Inama Njyanama.

Icyakora hari abandi babyumvise barabyumva, barimo Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho myiza mu Karere ka Nyamagabe wanditse asezera akazi ‘k’ubushake’.

Hagati aho binavugwa ko mu begura ku myanya bashinzwe harimo Umukozi ushinzwe abakozi mu Karere n’Umujyanama wa Komite Nyobozi.

Ni n’ako kandi hari abandi bayobozi bamenye ko bagiye kweguzwa kuko hari Inama yaguye yari bubigeho, bahita ‘bakwepa’.

Mu gihe ibintu bimeze bityo mu bayobozi ku rwego rw’Akarere, hari avuga ko abayobozi b’Imirenge nabo batakambiye ubuyobozi binyuze mu mabaruwa banditse ngo hateguzwa.

Abo ni Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Uwinkingi, uwa Mbazi, uwa Kibirizi, n’uwa Kibumbwe.

Bandikiye Umuyobozi w’Akarere batakamba ngo bahabwe imbabazi ku makosa bakoze ajyanye n’akazi.

Mu bandi bayobozi banditse basaba imbabazi harimo Umunyamategeko w’Akarere.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE banditse ko bavugishije Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu kubera ko Meya ari mu kiruhuko Habimana Thaddée avuga ko nta makuru aramenya ajyanye n’iryo yegura.

Ndetse na Gitifu w’Akarere ka Nyamagabe Samvura Valens avuga ko nta makuru y’iyegura ry’abo bayobozi afite kuko atiriwe ku biro.

Ati:”Nta makuru mfite mwabaza Ubuyobozi bw’Akarere”.

Taarifa Rwanda iracyakurikirana ibiri kubera muri Nyamagabe…

TAGGED:AbaturageAbayoboziGitifuNyamagabe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intumwa Ya Museveni Yagejeje Ubutumwa Bwe Kuri Tshisekedi 
Next Article Minisitiri Yegujwe Nyuma Yo Kuvuga Ko Nta Basabirizi Baba Mu Gihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?