Mu Karere ka Nyamagabe hari abayobozi basabwe kwegura barabyanga, abavugwaho ibyo ni Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere n’Umuyobozi mu biro by’Inama Njyanama.
Icyakora hari abandi babyumvise barabyumva, barimo Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho myiza mu Karere ka Nyamagabe wanditse asezera akazi ‘k’ubushake’.
Hagati aho binavugwa ko mu begura ku myanya bashinzwe harimo Umukozi ushinzwe abakozi mu Karere n’Umujyanama wa Komite Nyobozi.
Ni n’ako kandi hari abandi bayobozi bamenye ko bagiye kweguzwa kuko hari Inama yaguye yari bubigeho, bahita ‘bakwepa’.
Mu gihe ibintu bimeze bityo mu bayobozi ku rwego rw’Akarere, hari avuga ko abayobozi b’Imirenge nabo batakambiye ubuyobozi binyuze mu mabaruwa banditse ngo hateguzwa.
Abo ni Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Uwinkingi, uwa Mbazi, uwa Kibirizi, n’uwa Kibumbwe.
Bandikiye Umuyobozi w’Akarere batakamba ngo bahabwe imbabazi ku makosa bakoze ajyanye n’akazi.
Mu bandi bayobozi banditse basaba imbabazi harimo Umunyamategeko w’Akarere.
Bagenzi bacu ba UMUSEKE banditse ko bavugishije Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu kubera ko Meya ari mu kiruhuko Habimana Thaddée avuga ko nta makuru aramenya ajyanye n’iryo yegura.
Ndetse na Gitifu w’Akarere ka Nyamagabe Samvura Valens avuga ko nta makuru y’iyegura ry’abo bayobozi afite kuko atiriwe ku biro.
Ati:”Nta makuru mfite mwabaza Ubuyobozi bw’Akarere”.
Taarifa Rwanda iracyakurikirana ibiri kubera muri Nyamagabe…