Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamagabe: Bishimira Ko Igwingira Ryagabanutse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Nyamagabe: Bishimira Ko Igwingira Ryagabanutse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 December 2024 1:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza Agnes Uwamariya avuga gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri yagize uruhare rwiza mu kugabanya igwingira.

Uwamariya avuga ko ubukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi akamaro ko guha abana igi byakorewe henshi, bugirira benshi akamaro.

Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere twagaragayemo kenshi igwingira.

Imibare itangwa n’ibigo bikora ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage ivuga ko imirire mibi ari yo ntandaro yo kugwingira mu bana.

Mu ngengo y’imari y’umwaka w’ingengo ushize, igwingira mu bana bo muri Nyamagabe bari bafite igwingira riri ku kigero cya 26.4%.

Agnes Uwamariya avuga ko ubu ryagabanutse kuko riri kuri 19%.

Intego ngo ni uko bizagera kuri 15%.

Icyakora ibiribwa bitegurirwa abana ku ishuri bikeneye kunozwa mu buziranenge biteguranwa.

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge witwa Bella Naivasha Hakizimana avuga ko ikigo akorera gishaka ko abatekera abana babikorana isuku n’ubumenyi nyabwo.

Bella Naivasha

Gutekera abanyeshuri bikwiye gukoranwa ubwitonzi.

Hakizimana avuga ko ubukangurambaga nk’ubwo ari ngombwa kugira ngo birinde abana kurwara indwara zaterwa n’amafunguro mabi.

Ati: “Burya ibintu byose bigira ubuziranenge bubiranga. Ni ibiribwa nabyo ni uko. Turi gusaba abakora mu bigo by’amashuri cyane cyane abateka uko bakwiye kwibanda ku isuku y’ibiribwa bihabwa abana”.

Ni umukoro ukwiye gutangirira k’ugusarura ibihingwa, kuwuhunika no gutunganya ibiribwa kugeza bigabiriwe abana.

Umuturage witwa Claver Hakizimana avuga ko bashyize imbaraga mu kugaburirira abana ku ishuri.

Muri uko guha abana ibiribwa, yungamo ko bakora ku buryo barya dodo mu gihe kidahindagurika.

Gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri ikorwa binyuze mu bufatanye bw’ababyeyi.

Buri wese atanga Frw 975.

Abana barishimye

Muri Nyamagabe uyabuze ajya guhingira ikigo imboga cyangwa indi myaka izagaburirwa abana.

TAGGED:IfunguroIshuriNyamagabe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Buri Karere Hagiye Kubakwa Ikigo Cy’Urubyiruko
Next Article Mu Rwanda Hagiye Kubera Inama Yiga Ku Mikoreshereze Y’Impu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Yajyanywe Kuri RIB Nyuma Yo Gushaka Kwiyahura Bikanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?