Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza Agnes Uwamariya avuga gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri yagize uruhare rwiza mu kugabanya igwingira.
Uwamariya avuga ko ubukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi akamaro ko guha abana igi byakorewe henshi, bugirira benshi akamaro.
Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere twagaragayemo kenshi igwingira.
Imibare itangwa n’ibigo bikora ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage ivuga ko imirire mibi ari yo ntandaro yo kugwingira mu bana.
Mu ngengo y’imari y’umwaka w’ingengo ushize, igwingira mu bana bo muri Nyamagabe bari bafite igwingira riri ku kigero cya 26.4%.
Agnes Uwamariya avuga ko ubu ryagabanutse kuko riri kuri 19%.
Intego ngo ni uko bizagera kuri 15%.
Icyakora ibiribwa bitegurirwa abana ku ishuri bikeneye kunozwa mu buziranenge biteguranwa.
Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge witwa Bella Naivasha Hakizimana avuga ko ikigo akorera gishaka ko abatekera abana babikorana isuku n’ubumenyi nyabwo.
Gutekera abanyeshuri bikwiye gukoranwa ubwitonzi.
Hakizimana avuga ko ubukangurambaga nk’ubwo ari ngombwa kugira ngo birinde abana kurwara indwara zaterwa n’amafunguro mabi.
Ati: “Burya ibintu byose bigira ubuziranenge bubiranga. Ni ibiribwa nabyo ni uko. Turi gusaba abakora mu bigo by’amashuri cyane cyane abateka uko bakwiye kwibanda ku isuku y’ibiribwa bihabwa abana”.
Ni umukoro ukwiye gutangirira k’ugusarura ibihingwa, kuwuhunika no gutunganya ibiribwa kugeza bigabiriwe abana.
Umuturage witwa Claver Hakizimana avuga ko bashyize imbaraga mu kugaburirira abana ku ishuri.
Muri uko guha abana ibiribwa, yungamo ko bakora ku buryo barya dodo mu gihe kidahindagurika.
Gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri ikorwa binyuze mu bufatanye bw’ababyeyi.
Buri wese atanga Frw 975.
Muri Nyamagabe uyabuze ajya guhingira ikigo imboga cyangwa indi myaka izagaburirwa abana.