Nyamagabe Igiye Guhabwa Amazi Ku Bayituye Bose

Mu Karere ka Nyamagabe hatangijwe umushinga wo kugeza amazi meza ku bahatuye bose ufite agaciro ka Miliyoni $62 ni ukuvuga Miliyari Frw 90.

Imiyoboro y’ayo mazi izubakwa k’ubufatanye bwa Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) n’imiryango Water for People na Water Aid.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’isuku n’amazi muri MININFRA, Gemma Maniraruta yibukije abatuye mu Murenge wa Kibilizi aho gutangiriza uriya mushinga byabereye ko kurinda ibikorwa remezo ari bo bizagirira akamaro.

Ati : “Hari imiyoboro myinshi yangijwe n’abaturage. Usanga bangiza amatiyo y’aho amazi aca kugira ngo babone ayo kuhira birengagije ko abo hepfo na bo bayakeneye. Ntibikwiye kuko bidindiza iterambere.”

- Kwmamaza -

Abaturage nabo bemera ko bakeneye amazi kuko imiyoboro yayo ari mike kandi mito.

Claudette Usanase yabwiye Kigali Today ati “Dufite amavomero rusange atari menshi. Nkoresha iminota 30 mu kujya kuvoma, nkishyura Frw 10 ku ijerekani. Hari igihe amazi agera aho agakama akamara nk’ibyumweru bitatu atagarutse, ugasanga tubyiganira ku ivomo, umurongo ukaba muremure k’uburyo ushobora kuhamara n’amasaha abiri utegereje kugerwaho”.

Yemeza ko nibegerezwa amazi azabafasha kugira isuku no kwita ku turima tw’igikoni.

Ati: “Ariko amazi natwegerezwa tuzayafata mu rugo bityo uturima tw’igikoni duhore dutoshye, abana bajye kwiga badakererewe. Kugeza ubu mu mudugudu wacu abafite amazi mu ngo ni babiri gusa ariko n’abandi turabyifuza ariko tukabura ubushobozi kubera ko umuyoboro uri kure.”

Umuyobozi wa WASAC ku rwego rw’igihugu, Prof Omar Munyaneza yasabye abatuye Nyamagabe kuzafata amazi neza.

Yasabye abantu no kuzagerageza kuyageza mu Midugudu yose.

Avuga ko intego u Rwanda rwihaye ari uko mu mwaka wa  2030 nibura ingo zigera kuri miliyoni zizaba zifite amazi mu ngo.

Yanavuze ko muri uyu mushinga w’imyaka itanu bazasana bakanongerera amazi imiyoboro igera kuri 46, bakubaka n’imishya.

Hazagurwa n’uruganda rw’amazi rwa Gisuma rumaze imyaka irenga 40 rukora rukaba rwarashaje.

Rusanzwe rutanga metero kibe 1700 ku munsi.

Kugeza amazi meza ku baturage bizajyanirana no gutanga ibigega birenga 571 bifata amazi mu mashuri no kubaka ubwiherero 1396 ahahurira abantu benshi.

Uyu mushinga uzasiga 41% by’abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bari basigaye batagera ku mazi meza bayabonera mu ntera ikwiye.

Nyamagabe isanzwe itagira inzuzi nini cyakora ifite imigezi mito ifite isoko mu ishyamba rya Nyungwe ari yo Mbirurume, Mwogo na Rukarara.

Aka Karere kandi niko gafite abaturage bafite imibereho mibi kurusha abandi mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version