Kaminuza nkuru y’Uburundi iri mu zahoze zikomeye mu Karere k’Afurika y’Ubusirazuba. Muri iki gihe yatakaje byinshi birimo n’umutekano w’abahiga nk’uko babyivugira.
Mu gihe abanyeshuri bavuga ko bigira mu bwoba baterwa n’Imbonerakure, ubuyobozi bwayo bwo buvuga ko ibyo bavuga atari byo, ndetse ko nta muntu uraburegera ko ahohoterwa cyangwa ko ahozwa ku nkeke n’uwo ari we wese.
Abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza baba ahitwa Mutanga bavuga ko bafite ubwoba ko bazakorerwa ibya mfura mbi mu gihe kibanziriza amatora no mu gihe azaba ari kuba nyirizina.
Ubwoba bwabo babutangariza ku mbuga nkoranyambaga, bakavuga ko bufite icyo bushingiyeho.
Ubwo byajyaga gucika, byatangiye ubwo umunyamakuru wa Bonesha FM yakubitwaga, biha n’abanyeshuri uburyo bwo gutangaza ubwoba bwabo.
Ku mbuga nkoranyambaga banditseho ko aho barara muri za campus bafite ubwoba, bakemeza ko ubwo Imbonerakure zakubise uriya munyamakuru bitazatinda ko nabo bakubitwa.
Umunyamakuru wa Bonesha FM wakubiswe witwa Willy Kwizera yakubiswe tariki 28, Mata, 2025, akubitwa n’Imbonerakure nk’uko itangazamakuru ry’i Burundi ryabyanditse.
Abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’Uburundi bavuga ko biherutse kubera mu cyumba cya cyenda( pavillon 9) mu cyumba nomero 25 aho umwe mu banyeshuri bahaba yakubiswe.
Ibye byanditswe ku mbuga nkoranyambaga.
Icyumba uwo muntu yakubitiwemo gisanzwe gikorerwamo n’umuyobozi w’abanyeshuri witwa Siméon Bazirutwabo, abanyeshurui bakamushinja kuba ari we utiza umurindi abahohotera abandi.
Uretse gukubita no gukubitwa, ikindi kivugwa ni ubujura buvugwa kuri benshi mu bahiga.
Hari umwe muri abo banyeshuri wabwiye Burundi Iwacu imaze kumwizeza kutazamutangaza amazina, ati: “ Hari ku wa Gatandatu ubwo najyaga ku kazi nk’uko bisanzwe. Nari nsize ibintu byanjye mu cyumba bitekanye, ariko aho ntahise nsanga kirampamagara”.
Yibaza uko Kaminuza yibwa, icyumba kikumutswa kandi isanzwe irindwa mu buryo buhoraho.
Asanga ibyo bikorwa ku kagambane kari hagati y’ubuyobozi bwa Kaminuza n’abashinzwe umutekano cyangwa n’abandi.
Si abahungu gusa bibwa ahubwo n’abakobwa bibaho kuko hari abemeza ko amavarisi yabo basanga afunguye kandi basize afunze.
Ibyo ntabiba hano…
Siméon Bazirutwabo uyobora abanyeshuri biga muri Kaminuza nkuru y’Uburundi avuga ko ibyo abo banyeshuri bavugira ku mbuga nkoranyamabga n’ahandi ntaho bihuriye n’ukuri.
Ati: “ Ntimukwiye guta umwanya ku bivugirwa ku mbuga nkoranyambaga”.
Avuga ko abavuga ko ibintu byacitse muri iriya Kaminuza babeshya, ko baba bashaka kumvikanisha ko ibintu byacitse.
Abanyeshuri bavuganye n’itangazamakuru bavuga ko muri iki gihe uko ibintu bimeze, ibibera muri iriya Kaminuza byose biba byateguwe ku bufatanye cyangwa se ku burangare bw’abashinzwe ibiyiberamo.
Bavuga ko ikibazo kindi gikomeye cyerekana ko ibintu bihabera bidakwiye, ni uko kugira ngo umunyeshuri abone icumbi bisaba ko atanga ‘bitugukwaha’.
Ntacyo Minisiteri y’uburezi iratangaza kuri iki kibazo, ariko abatavuga rumwe na Leta bavuga ko umwuka w’ubwoba utari mu banyeshuri gusa, ahubwo uri henshi mu gihugu kubera amatora ari imbere.