Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Ababyeyi Bimwe Imfashabere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyamasheke: Ababyeyi Bimwe Imfashabere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 January 2023 6:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke hari ababyeyi bavuga ko batagihabwa amafaranga y’imfashabere. Ingaruka ni uko imikurire y’abana babo yahazahariye.

Muri Mata, 2022 nibwo baheruka ariya mafaranga kandi ngo iyo basabye ubusobanuro bw’impamvu yabyo nta bwo bahabwa kandi bamaze igihe bajya ku Biro by’Umurenge kubibabaza bakabasiragiza.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’umucungamari b’Umurenge avuga ko amafaranga atarongera gusohoka, bagatangazwa n’uko abo mu mirenge baturanye bo bayabona.

Uwizeye Marie Louise umuturage wo mu Murenge wa Bushenge yabwiye itangazamakuru ko bafataga iyi mfashabere buri mezi atatu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nawe atangazwa no kumva ko abo mu murenge baturanye wa Ruharambuga ko bayifashe!

Hari undi witwa Mukandayisabye wo mu Kagari ka Karusimbi uvuga ko ajya kuri SACCO akahasanga bagenzi be, ariko bagataha amara masa.

Ubusanzwe umubyeyi uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri  cy’Ubudege yahabwaga Frw 18.500 hakuwemo ay’ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza.’

Ni amafaranga  yahabwaga umubyeyi watangiye kwipimisha inda y’amezi atatu agakurwa ku rutonde umwana agize imyaka ibiri.

Ubuyobozi bw’Akarere ntibwari bubizi…

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Athanasie Mukankusi yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo ubuyobozi ‘butari bukizi’ ariko  ‘bagiye kugikurikirana.’

Ati “Ntabwo ikibazo cya Bushenge tukizi. Ahandi barayabonye kandi nabo barayabonye, umwihariko waba kuri abo baturage babivuze. Ushobora gusanga bafite ibibazo byabo byatumye batayabona, twakurikirana tumenye impamvu yacyo.”

Yibukije aba baturage ko aya mafaranga bahabwa atazahoraho bityo ko bagomba kuyakoresha neza abasaba ‘kubyara abo bashoboye kurera.’

Icyakora yavuze ko mu gihe gito, ariya mafaranga aziyongera agere Frw 30,000, abonera ho kubasaba kuzayakoresha neza kuko atazahoraho.

Ababyeyi 7,000 bo mu Karere ka Nyamasheke nibo bahabwa amafaranga y’imfashabere.

TAGGED:AbabyeyiAkarerefeaturedImfashabereNyamasheke
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inama Yahuje Imitwe Yo Muri DRC Yigeze Kubera I Nairobi Yari Ikinamico- Dr Biruta
Next Article Kaminuza Yo Muri Amerika Igiye Kunganira Polisi Mu Gukarishya Ubwenge
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?