Nyamasheke: Ababyeyi Bimwe Imfashabere

Mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke hari ababyeyi bavuga ko batagihabwa amafaranga y’imfashabere. Ingaruka ni uko imikurire y’abana babo yahazahariye.

Muri Mata, 2022 nibwo baheruka ariya mafaranga kandi ngo iyo basabye ubusobanuro bw’impamvu yabyo nta bwo bahabwa kandi bamaze igihe bajya ku Biro by’Umurenge kubibabaza bakabasiragiza.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’umucungamari b’Umurenge avuga ko amafaranga atarongera gusohoka, bagatangazwa n’uko abo mu mirenge baturanye bo bayabona.

Uwizeye Marie Louise umuturage wo mu Murenge wa Bushenge yabwiye itangazamakuru ko bafataga iyi mfashabere buri mezi atatu.

- Advertisement -

Nawe atangazwa no kumva ko abo mu murenge baturanye wa Ruharambuga ko bayifashe!

Hari undi witwa Mukandayisabye wo mu Kagari ka Karusimbi uvuga ko ajya kuri SACCO akahasanga bagenzi be, ariko bagataha amara masa.

Ubusanzwe umubyeyi uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri  cy’Ubudege yahabwaga Frw 18.500 hakuwemo ay’ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza.’

Ni amafaranga  yahabwaga umubyeyi watangiye kwipimisha inda y’amezi atatu agakurwa ku rutonde umwana agize imyaka ibiri.

Ubuyobozi bw’Akarere ntibwari bubizi…

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Athanasie Mukankusi yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo ubuyobozi ‘butari bukizi’ ariko  ‘bagiye kugikurikirana.’

Ati “Ntabwo ikibazo cya Bushenge tukizi. Ahandi barayabonye kandi nabo barayabonye, umwihariko waba kuri abo baturage babivuze. Ushobora gusanga bafite ibibazo byabo byatumye batayabona, twakurikirana tumenye impamvu yacyo.”

Yibukije aba baturage ko aya mafaranga bahabwa atazahoraho bityo ko bagomba kuyakoresha neza abasaba ‘kubyara abo bashoboye kurera.’

Icyakora yavuze ko mu gihe gito, ariya mafaranga aziyongera agere Frw 30,000, abonera ho kubasaba kuzayakoresha neza kuko atazahoraho.

Ababyeyi 7,000 bo mu Karere ka Nyamasheke nibo bahabwa amafaranga y’imfashabere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version