Nyamasheke: Amafaranga Yagurishije Ingurube Yahiriye Mu Nzu

Amenshi muyo yagurishije ingurube ze yahiye.

Ibyago byagwiririye Ngirimana Emmanuel w’imyaka 28 utuye mu Mudugudu wa Nkuro, Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke ubwo Frw 120,000 yari yagurishije ingurube yahiraga mu nzu.

Avuga ko ibyahiriye mu nzu ye byose bifite agaciro ka Frw  890.000, inkongi yamuhombeje ikaba yatangiye saa tatu n’igice z’igitondo cyo ku wa Kane tariki ya 10, Mata, 2025.

Uyu mugabo usanzwe ufite umugore n’abana avuga ko asanzwe ari umwogoshi ku gasenteri ka Mbuga mu Mudugudu wa Kagarama muri Macuba ya Nyamasheke.

Yabwiye Imvaho Nshya ko yatabajwe n’abaturanyi babonye inzu ye igurumanye.

- Kwmamaza -

Yavuze ko yari yazindukiye mu kazi bisanzwe, umugore yagiye gusura Nyina ajyanye n’abana, agarutse abanza kujya kwahira ubwatsi bw’ingurube ebyiri zari mu rugo.

Uwo mugabo nibwo yahamagawe n’abaturanyi bamubwiraga ko inzu ye iri gushya, aza yiruka.

Ati: “Bampamagaye bambwira ko babuze uburyo bafungura ngo binjire bazimye kuko urufunguzo nari narujyanye. Kwica inzugi byabananiye, ndeka ubwatsi nahiraga ndaza ndakingura dusanga inzu hafi ya yose yafashwe, turamuramo duke twari muri salo, ibindi byose birashya birakongoka.”

Avuga ko mu byahiye harimo amafaranga yagurishije ingurube bamuha Frw 150.000 akuramo 30.000 arayakoresha, andi 120.000 abura umwanya wo kuyajyana kuri SACCO kuko bwari bwije.

Yari buze kugaruka kare akayajyana kuri SACCO yirinda kuyararana.

Icyakora inzira ntibwira umugenzi kuko yaje guhuruzwa bamubwira ko inzu ye ihiye arebye asanga ya mafaranga nayo yakongotse.

Gusa ashimira abaturanyi bamutabaye nubwo imyenda ye, iy’umugore n’abana hafi ya yose yahiriyemo n’ibiribwa birimo umufuka w’umuceri, ibishyimbo, kawunga n’ibindi nabyo bikahatikirira.

Yahise ajya gucumbika kwa Nyina kuko baturanye, agasaba abagiraneza kumugoboka ngo arebe ko yakongera gusubira iwe.

Intsinga z’amashanyarazi zishaje ziri mu byo akeka ko byaba bateye iyo nkongi kuko nta gikoresho gikurura amashanyarazi menshi yari yasize acometse ku buryo yakeka ko ari cyo cyaje kuba imbarutso y’iyo nkongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba Munezero Ivan, yihanganishije uyu muryango, avuga ko nko ku by’aya mafaranga yahiye, asabwa kubika neza akigaragaraho nomero zishyirirwaho na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) akegera ubuyobozi, bukamukorera raporo, akazajya kuri BNR bakamuha amafaranga mazima.

Munezero avuga ko ubuyobozi bugiye kumukorera ubuvugizi agafashwa kubona uburyo asana inzu ye akayisubiramo kuko itakongotse yose.

Asaba abaturage kujya bagira igihe cyo kugenzura intsinga z’amashanyarazi ziri mu nzu zabo mu kwirinda inkongi z’umuriro za hato na hato.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version