Mu nkuru iheruka yavugaga ku Karere ka Nyamasheke, Taarifa Rwanda yari yatangaje ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo mu Mirenge ine muri 15 ikagize, bari beguye ariko Nyobozi itarabyemeza.
Kuri uyu wa Mbere tariki 31, Werurwe, 2025 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere witwa Muneza Placide yatweruriye ko ‘koko’ abo bayobozi banditse amabaruwa basezera akazi ku mpamvu zabo ‘bwite’.
Ati: “ Nibyo koko amabaruwa yabo twarayabonye turayasuzuma dusanga bavuga ko beguye kubera impamvu zabo bwite”.
Avuga ko nubwo banditse bavuga ko beguye, bagifite iminsi 30 yo kuba bagenzura ibibera mu Mirenge yabo kuko hagomba kubanza gusuzumwa ishingiro ry’ubwo bwegure.
Muneza yemeza ko muri uko gusuzuma hari ubwo basanga ubwo bwegure ntacyo bushingiyeho gifatika bityo bukangwa.

Abajijwe niba kuba Imirenge itatu muri ine abo bantu bayoboraga yegeranye bitavuze ko bahuje impamvu zo kwegura wenda zigize n’ibyaha, Placide Muneza yasubije ko atabyemeza.
Abasezeye ni Mudahigwa Félix, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Nabagize Justine, Umunyabamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Bigirabagabo Moїse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera na Nsengiyumva Zabron, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri.
Kuwa Gatandatu tariki 29, Werurwe, 2025, nibwo banditse basezera mu kazi.