Nyamasheke: FUSO Yari Ipakiye Ingurube Yahitanye Shoferi, Hapfa Ingurube 12

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 18, Ugushyingo, 2023,  FUSO yari igeze ahitwa Taba mu Kagari ka Gitwe, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke yerenze umuhanda igwa mu mukingo shoferi ahasiga ubuzima. Mu ngurube 35 yari ipakiye, hapfuye 12 harokoka 23.

Amakuru umwe mu baturage bahuruye yatubwiye avuga ko hari abandi bantu icyenda bahakomerekeye.

Shoferi wapfuye yitwa Elias Tuyisenge akaba yari afite imyaka 30 y’amavuko, akaba Mwene Narcisse Ngwije na Marianne Nyirahishamunda.

Iyi kamyo yari igemuye ingurube mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke

FUSO ifite pulake RAE 796T.

- Kwmamaza -

Ikindi ni uko iriya modoka yavaga i Nyamagabe yerekeza mu Murenge wa Kirimbi nawo wo mu Karere ka Nyamasheke.

Fuso yari ivuye mu Murenge wa Karambi igana mu Krimbi igemuye ingurube

Abakomeretse boherejwe ku kwa muganga hafi aho ahitwa ku kigo nderabuzima cya Ngange.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, twari tutaramenya icyateye iyi mpanuka.

Iyi mpanuka ibaye hashize umunsi umwe indi ibereye mu Mudugudu wa Kadasomwa, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi gaturanye n’Akarere ka Nyamasheke igahitana abantu batandatu.

Iyi FUSO yo yari itwaye inka izijyanye ku mupaka w’u Rwanda na DRC igwa mu mugezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version