Perezida Wa M23 Ati: ‘Ubutaka Twafashe ‘Tuzabushyiraho’ Ubutegetsi Bwigenga’

Bertrand Bisimwa uyobora M23 mu rwego rwa Politiki yaraye ababwiye itangazamakuru rya DRC n’itangazamakuru mpuzamahanga ko niba ubutegetsi bwa DRC butemeye ko habaho ibiganiro ngo ibintu bikemurwe mu mahoro, bizaba ngombwa ko aho M23 yafashe ihashyira ubuyobozi bwigenga.

Yagize ati: “ …[Twabishyize mu Kinyarwanda bivuye mu Gifaransa]…Niba ubutegetsi bw’i Kinshasa bukomeje kwibeshya ko iyi ntambara izarangizwa no kurasana, twe tuzabarasa tubatsinde. Nitubatsinda bakanga kwemera ko tuganira, aho twafashe tuzahashyira ubutegetsi bwigenga kandi tuzahayobora ubwacu, tutabishingikirijeho.”

Bisimwa avuga ko M23 n’abo iharanira kubohora no kurinda ari abantu bakwiye kubaho badahohoterwa ngo bicwe n’abo yise ‘abajenosideri barya abantu’, genocidaires cannibals.

Bertrand Bisimwa avuga ko M23 1 izashyira buhoro buhoro ubuyobozi mu bice yafashe kandi ngo n’ahandi abaturage bazayisaba kuza kubaha umutekano n’ubuyobozi buhamye, izajya yo nta kabuza.

- Advertisement -

Indi ngingo yagarutseho ni uko ubwe yigeze kujya i Bujumbura abonana na Perezida Ndayishimiye.

Avuga ko yamusabye kureka gukorana na FARDC na FDLR ndetse na Wazalendo ariko ngo ibyo bumvikanye ntibyakozwe.

Ubwo yasomaga ibikubiye mu ngingo nkuru yari yateguruye itangazamakuru mu kiganiro yaraye abahereye i Bunagana ku ipaji ya kabiri Bisiimwa yavuze ko ubwe yageze i Bujumbura.

Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye

Mu bindi yagarutseho ni uko ubutegetsi bwa Kinshasa bwagombye kuzirikana ko imbunda itazazana amahoro ahubwo ko  amasezerano yasinywe mu bihe bitandukanye muri Nairobi na Luanda ari yo yari akwiye gukurikizwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version