Ubusinzi bukabije mu rubyiruko rw’i Nyamasheke mu Murenge wa Cyato buraterwa n’inzoga yiswe Ruyazubwonko ariko bahina bakita Ruyaza.
Inzoga ‘Ruyaza’ iba intandaro y’urugomo n’amakimbirane biganisha ku rupfu.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke basaba ubuyobozi gushakira umuti iyo nzoga kuko iri gushyira u kaga ubuzima bw’abaturage.
Iyakaremye Ildephonse avuga ko ubusinzi buhari bukorwa n’ urubyiruko runywa rukarenza urugero kandi icupa rimwe rigura Frw 500.
Habanabakize Jean Claude nawe atuye mu Murenge wa Cyato yabwiye UMUSEKE avuga ko ubusinzi bukabije buri henshi agasaba ko inzego zabikurikirana.
Abaturage bavuga ko inzoga zikunze kuhagaragara ni iz’inkorano bita ‘Ruyaza’ abazisinze zibatera gukora amahano arimo no guhohotera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul avuga ko urugomo rukomotse ku businzi rukorwa kandi ko ubuyobozi bufite ingamba zo kuburwanya.
Ati: ” Ni byo urugomo rwo rukomotse ku businzi rugaragara rukagira n’ingaruka ku mibanire yo mu muryango, ingamba dufite zo kuburwanya n’ugukomeza kwegera abaturage no kubabwira ko ibyo bintu ari bibi. Ikindi ni uko n’aho tubonye inzoga z’inkorano tuzimena“.