Mu Rwanda
Umunyamakuru Ukomeye Wa CNN Richard Quest Arasura U Rwanda

Bwana Richard Austin Quest usanzwe ari umwe mu banditsi bakuru ba CNN ishami ry’ubucuruzi yanditse ko ari mu nzira zo kuza mu Rwanda. Quest ni umwe mu banyamakuru bakomeye bo USA bakorera kandi bakoreye ibigo by’itangazamakuru bikomeye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ikimuzanye mu Rwanda.
Richard Austin Quest yavutse tariki 09, Werurwe, 1962 akaba akomoka mu Bwongereza. Yakoreye ibinyamakuru bikomeye kandi abitangira akimenyereza umurimo.
Yimemyereje umurimo w’itangazamakuru kuri BBC, icyo gihe hakaba hari muri 1985. Nyuma yaje kujya mu ishami rya BBC rikorera New York rikora ku bukungu .
Quest yatangiye gukorera CNN muri 2001 atangiza ikiganiro yise Business International, nyuma yaje kwaguka mu kazi ke akajya avuga no kuri Politiki cyane cyane iyerekeye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri USA.
Kubera ko ari Umuyahudi yigeze kwanga akazi yari ahawe n’ubuyobozi bwa Al Jazeera bwamusaga kuza kuyobora Ishami ryayo r’Icyongereza. Icyo gihe hari muri 2006.
Richard Austin Quest asanzwe kandi ari umukozi wa CNN ushinzwe gukora inkuru ku ngendo z’indege ndetse muri 2014 yakoze inkuru ndende ku izimira ry’indege y’ikigo Malaysia Airlines Flights 370( MH370).
Asanzwe afite ikiganiro gihoraho kuri CNN yise QuestCNN.

Muri 1984 ubwo Quest yari akimenyereza umwuga
-
Imyidagaduro2 days ago
Kimenyi Yves Yambitse Impeta Miss Muyango
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
Nyamagabe: Umupfakazi Wa Jenoside Yishwe Akaswe Ijosi
-
Mu mahanga16 hours ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Politiki3 days ago
Umugore Wa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe Muri RDC Yavuze Ko Yagambaniwe
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda1 day ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Politiki1 day ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Ubukungu2 days ago
Ibyo Perezida Kagame Yiyemeje Ubwo Yinjiraga Muri Giants Club