Ahagana saa kenda n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu Taliki 26, Ugushyingo, 2022 ikamyo yazamukaga iva i Karongi igana i Rusizi yagushije urubavu, ipakiye inzoga zirameneka abaturage babona izo kunywa bataguze.
Umwe mu baturage bahageze mbere yabwiye Taarifa ko iriya kamyo yagushije urubavu, igwira ipoto rya REG ariko ngo uwari uyitwaye ntacyo yabaye.
Ikindi yatubwiye ni uko iriya kamyo yaguye neza kuko yasize igice gito imodoka ziturutse ku rubavu rumwe zashobora gucamo.
Iriya kamyo yaguye igeze ahitwa Muhororo mu Murenge wa Kirimbi muri Nyamasheke, ugana i Musebeya.
Ahagana saa mbiri ubwo twandikaga iyi nkuru, abaturage batubwiye ko Polisi yari itarahagera
Hagati aho hari amakuru Taarifa ifite avuga ko hari itsinda ry’Abadepite bari busure abatuye kariya gace, hakaba hari impungenge ko baza gutinzwa n’icyo kinyabiziga cyakoreye impanuka muri uyu muhanda ukiri mushya.