Nyamasheke: Ikamyo Itwaye Inzoga Yagushije Urubavu Abaturage Bimara Icyaka

Ahagana saa kenda n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu Taliki 26,  Ugushyingo, 2022 ikamyo yazamukaga iva i Karongi igana i Rusizi yagushije urubavu, ipakiye inzoga  zirameneka abaturage babona izo kunywa bataguze.

Umwe mu baturage bahageze mbere yabwiye Taarifa ko iriya kamyo yagushije urubavu, igwira ipoto rya REG ariko ngo uwari uyitwaye ntacyo yabaye.

Ikindi yatubwiye ni uko iriya kamyo yaguye neza kuko yasize igice gito imodoka ziturutse ku rubavu rumwe zashobora gucamo.

Iriya kamyo yaguye igeze ahitwa Muhororo mu Murenge wa Kirimbi muri Nyamasheke, ugana i Musebeya.

- Kwmamaza -
Byabereye i Muhororo mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke

Ahagana saa mbiri ubwo twandikaga iyi nkuru, abaturage batubwiye ko Polisi yari itarahagera

Hagati aho hari amakuru Taarifa ifite avuga ko hari itsinda ry’Abadepite bari busure abatuye kariya gace, hakaba hari impungenge ko baza gutinzwa n’icyo kinyabiziga cyakoreye impanuka muri uyu muhanda ukiri mushya.

Yagwiriye intsinga z’amashyanyarazi
Abaturage bahageze mu rukerera rwa kare, batwaye inzoga zo kunywa
Amahirwe ni uko itafunze gice kinini cy’uyu muhanda ukiri mushya
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version